London: Amerika yatsinze ubujurire ku kohererezwa Assange washinze WikiLeaks

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Amerika yatsindiye ubujurire mu Rukiko Rukuru rw’u Bwongereza ku bijyanye no koherezwa kwa Julian Assange washinze urubuga WikiLeaks rwamennye amabanga menshi y’iki gihugu.

Icyemezo cyo ku wa gatanu, cyatesheje agaciro icyemezo cyafashwe mbere, bivuze ko Assange w’imyaka 50 y’amavuko ashobora kuba ari hafi yo gusohorwa muri gereza irinzwe cyane ya Belmarsh muri London akoherezwa muri Amerika, aho azakurikiranwaho ibyaha by’ubutasi kubera inyandiko z’ibanga WikiLeaks yashyize ahagaragara mu myaka icumi ishize.

Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Priti Patel, ushinzwe gukurikirana amategeko mu Bwongereza, niwe uzafata icyemezo cya nyuma cyo kohereza Assange cyangwa ntamwohereze nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Ariko urugamba rwo mu mategeko ruracyari kure ngo rurangire, kuko icyemezo cyurukiko cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu nacyo gishobora kujuririrwa n’itsinda ry;abunganira Assange.

Urukiko rw’ibanze mu ntangiriro z’uyu mwaka rwanze icyifuzo cy’Abanyamerika cyo kohereza muri Amerika Assange, ruvuga ko ubuzima bwo mu mutwe bwa Assange butameze neza ku buryo butashobora kwihanganira ubutabera bwo muri Amerika.

Amerika yajuririye icyo, irwanya icyo gitekerezo none urukiko rwemeye kohereza Assange.

Abashyigikiye Assange bo bari bateraniye hanze y’urukiko, bazunguza ibyapa kandi basaba ko yakurwa muri gereza ya Belmarsh.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *