London: Urukiko ruremeza niba gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda yemewe n’amategeko

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Ukuboza 2022, Urukiko Rukuru rwa London ruraza gufata umwanzuro niba gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ikurikije amategeko .

U Bwongereza burateganya kohereza ibihumbi by’abimukira bageze muri iki gihugu banyuze mu nyanja mu Rwanda, ruherereye nko ku birometero 6.400 uvuye ku nkombe zabwo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko afite gahunda yo guhashya abinjira mu gihugu mu buryo butemewe. Ubuyobozi bwe burashaka gutangira ingendo zerekeza mu Rwanda, nubwo andi mashyaka ya politiki abirwanywa, ndetse n’inzego mpuzamahanga nka Loni.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byari biteganyijwe ko Urubanza ruza gucibwa n’abacamanza Jonathan Swift na Clive Lewis, ku isaha ya 10:30 GMT.

Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’ibihugu by’i Burayi rwari rwahagaritse kohereza abimukira

Indege ya mbere yagombaga kuzana aba mbere mu Rwanda yahagaritswe ku munota wa nyuma muri Kamena, kubera icyemezo cy’urukiko rw’uburayi rw’uburenganzira bwa muntu (ECHR). Iki cyemezo cyakurikiwe n’isuzuma ry’ubucamanza mu rukiko rukuru rwa Londres.

Niba gahunda ya guverinoma yemejwe ko ikurikije amategeko, hashobora kubaho ubundi bujurire mu nkiko zo mu Bwongereza. Icyemezo cya ECHR kibuza kohereza abantu kugeza igihe urubanza ruzapfundikirwa bidasubirwaho.

Abunganira abasaba ubuhungiro bavuze ko politiki ya guverinoma idakurikiza amasezerano y’uburenganzira bwa muntu. Bavuze kandi ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kwita ku bimukira, kandi bamwe muri bo bashobora gusubizwa mu bihugu baturutsemo nka Syriya, Sudani na Iraki.

Guverinoma ivuga ko iki cyemezo kizabuza abimukira kwambuka mu Bwongereza gushaka ubuhungiro. Iyi politiki ishingiye kuri gahunda ya Australia yo kohereza abimukira muri Papouasie-Nouvelle-Guinée na Nauru.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. London: Urukiko ruremeza niba gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda yemewe n’amategeko
    Ubundise kuza kwabo bitumariye ? Harimo izihe nyungu? Ngewe ahubwo dukwiye kubivamo bakajyana ahandi nashyaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *