Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yashyikirije impapuro Urukiko Rukuru muri Londres zisaba icyemezo cyo guhagarika igikorwa cyo kohereza mu Rwanda mu cyumweru gitaha abasaba ubuhunzi mu Bwongereza muri gahunda itaravuzweho rumwe.
Muri Mata, Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yasinyanye amasezerano yo kohereza ibihumbi by’abasaba ubuhungiro mu Rwanda hagamijwe guca intege abinjiza abantu mu gihugu mu buryo bwa magendu no gukumira urujya n’uruza rw’abimukira ruhitana ubuzima bwabo bambuka Umuyoboro w’u Bwongereza mu bwato buto buva mu Bufaransa.
Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko indege ya mbere itwara abimukira mu Rwanda itegerejwe mu cyumweru gitaha nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ibyibutsa.
Kuri uyu wa Gatatu, umuryango w’abagiraneza Care4Calais na Commercial Services Union (PCS) uhagarariye abakozi ba leta muri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, bavuze ko abanyamategeko batanze impapuro zisaba kongera gusuzuma amasezerano u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda ndetse n’itegeko ryo guhagarika urugendo rwo ku ya 14 Kamena.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa byo gufunga, James Wilson yagize ati: “Ni ngombwa ko politiki nshya ya guverinoma yubaha kandi igashyigikira amategeko twese, nk’umuryango, twemeye gukurikiza.”
Ati: “Niyo mpamvu dushakisha itegeko ryo kubuza iyi ndege ijya mu Rwanda kudahaguruka.”
Nta bisobanuro byahise biva mu biro bya minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu.


