Umwe mu bagore b’umwami wa Dubai, Igikomangomakazi Haya, wahunze Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE) mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga agahungira I Londres, kuri uyu wa Kabiri yishinganishije mu butabera bw’u Bwongereza. Uyu mukobwa w’Umwami Hussein wayoboraga Jordania witabye Imana, yanegereye abacamanza bashinzwe ibibazo byo mu miryango mu Rukiko Rukuru rwa Londres asaba uburenganzira bwo kurera abana be.
Biravugwa ko hari hashize iminsi Igikomangomakazi Haya ategereje kumvwa n’Urukiko Rukuru rw’Ubutabera rwa Londres, mu rubanza rwatumiwemo gusa itangazamakuru ryo mu Bwongereza. Uru rukiko rukaba rugomba gutanga umwanzuro ku busabe bw’umugore wa gatandatu w’Umwami Mohammed ben Rached al-Maktoum wa Dubai, akaba na Minisitiri w’Intebe wa UAE, usaba kurindwa uyu mugabo babanye abihatiwe.

Igikomangomakazi Haya cyasabye ko habaho ingamba yo kurinda ubuhubutsi bw’umugabo we n’uburenganzira bwo kurera abana babiri babyaranye, umukobwa w’imyaka 11n’umuhungu w’imyaka 7. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igikomangomakazi Haya muri uku kwezi kwa Nyakanga dusoza, ryavugaga ko ibi atarimo kubikorera gusaba gatanya cyangwa agendereye imitungo ahubwo biri mu nyungu z’imibereho myiza y’abana be bavuye muri uwo mubano avuga ko yahatiwe.
Ubwo Haya yahungaga igihugu bitunguranye byateje urunturuntu mu Burasirazuba bwo hagati. Abakurikiranira hafi ibintu bakaba bibukije iby’umwe mu bakobwa b’uyu mwami wa Dubai nawe wahunze muri Werurwe 2018 yamagana uko yafatwaga nabi na se ariko bikarangira asubijwe I Dubai.


