Loni: Antonio Guterres yatorewe manda ya kabiri

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoreye Antonio Guterres manda ya kabiri yo kuba Umunyamabanga Mukuru, imuha indi myaka itanu ku buyobozi bw’umuryango uhuriyemo ibihugu 193 mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye ibi bihugu bitavugaho rumwe nk’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikomeje kwiyongera , n’icyorezo cya Covid-19 kikidegembya mu Isi.

Abambasaderi mu cyumba cy’inteko bakomye amashyi menshi igihe Perezida w’Inteko Volkan Bozkir yatangazaga ko Guterres yongeye gutorwa.

Mbere gato yo gutangazwa, Ambasaderi wa Estonia mu Muryango w’Abibumbye, Sven Jurgenson, ari nawe uyoboye Akanama k’Umutekano muri iki gihe, yasomye umwanzuro wemejwe n’inama y’abanyamuryango 15 b’aka kanama wasabiraga Guterres manda ya kabiri.

Mu masezerano y’Umuryango w’Abibumbye, Inteko rusange itora Umunyamabanga Mukuru ubisabwe n’Akanama gashinzwe Umutekano nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga.

Guterres ni we wari umukandida rukumbi wari watowe n’igihugu cy’ikinyamuryango , igihugu cye cya Portugal, yanabereye minisitiri w’intebe, kandi perezida w’iki gihugu yari mu cyumba cy’inteko akurikirana ibirori.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *