Ibimenyetso bishya biragaragaza ko Igikomangoma Mohamed bin Salman n’abandi bayobozi bakuru, muri Arabia Saoudite, bagize uruhare mu iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi nk’uko impuguke ya Loni mu iperereza ku burenganzira yatangaje kuri uyu wa Gatatu.
Ntacyo Arabia Saoudite yahise ivuga kuri ibi nubwo yohererejwe raporo y’amapaji 100 ku byagezweho mu iperereza, ariko ubu bwami bwakunze guhakana uruhare mu iiyicwa rya Khashoggi.
Agnes Callamard, umukozi udasanzwe wa Loni ushinzwe gutegura raporo ku bwicanyi bukorwa n’abayobozi muri za leta cyangwa n’abandi ariko ntibukurikiranwe mu butabera, yahamagariye amahanga gufatira ibihano Igikomangoma Mohamed imitungo ye igafatirwa kugeza ubwo azagaragaza ko nta ruhare yagize mu iyicwa rya Khashoggi.
Umunyamakuru Khashoggi, wakundaga kunenga cyane Igikomangoma Mohamed akorera ikinyamakuru The Washington Post. Yagaragaye bwa nyuma ari muzima muri Ambasade ya Arabia Saoudite muri Istanbul kuwa 02 Ukwakira aho yari agiye gushaka ibyangombwa.
Umurambo we wacagaguwemo ibice usohorwa mu nyubako ya ambasade nk’uko byemejwe n’umushinjacyaha wo muri Arabia Saoudite, kandi ibisigazwa bye ntibyegeze biboneka nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Agnes Callamard akaba yanzuye raporo ye nyuma y’iperereza ry’amezi atandatu avuga ko Khashoggi yishwe kandi byateguwe, Arabia Saoudite akaba ari yo yabigizemo uruhare.
Callamard akaba mu ntangiriro z’uyu mwaka ari bwo yagiye muri Turkiya ari kumwe n’itsinda rishinzwe iperereza ahakorewe ubwicanyi n’impuguke mu by’amategeko, akavuga ko yahawe ibimenyetso by’ibyo avuga n’abayobozi ba Turkiya.
Iri perereza ku burenganzira bwa muntu ngo ryagaragaje ko hari ibimenyetso byizewe ku ruhare rw’igikomangoma Mohamed bin Salman, ariko hakenewe irindi perereza ryigiye imbere.
Callamard akaba yaboneyeho gusaba Umunyamabanga Mukuru wa Loni gutangiza iperereza mpuzamahanga kuri iki kibazo.


