Loni ihangyikishijwe n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo irimo FDLR

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye wasabye impande zose zifite uruhare mu kwiyongera kw’amakimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali “guhita zihagarika urugomo urwo ari rwo rwose” mu turere duhana imbibi n’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yamagana imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR nk’uko tubikesha Al Jazeera.

Mu kwezi gushize amakimbirane yagiye agaragara hagati ya DRC n’u Rwanda yongeye kugaragara mu gihe habaye imirwano ikaze ku mupaka uhuza ibihugu byombi, bishinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ndetse mu minsi ishize, hakumvikana ibitero ku mipaka.

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, Stephane Dujarric yagize ati: “Duhangayikishijwe n’umutekano wifashe nabi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Dujarric yamaganye “kwiyongera kw’ibitero byibasira abasivili” bigabwa n’inyeshyamba z’Abanyekongo ndetse n’uko hakomeje kuba indi mitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga, cyane cyane umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kigali uzwi nka FDLR, “ukomeje guteza ibibazo ku mutekano mu karere ”.

Ati: “Twongeye gushimangira ubushake bwacu bukomeye ku busugire, ubwigenge, ubumwe n’ubusugire bwa DRC …”

Ibi byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye ni nk’ibyatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zihangayikishjwe n’ibitero byambukiranya umupaka hagati ya DRC n’u Rwanda bivamo no kubura ubuzima bw’abantu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Loni ihangyikishijwe n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo irimo FDLR
    Ese niba abanyekongo bihakana abavuga ikinyarwa bo mubwoko bwaborozi bakabica bifatanyi nabakoze genoside ubwo iyo ONU imaziki nzabandeba

  2. Loni ihangyikishijwe n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo irimo FDLR
    Ese niba abanyekongo bihakana abavuga ikinyarwa bo mubwoko bwaborozi bakabica bifatanyi nabakoze genoside ubwo iyo ONU imaziki nzabandeba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *