Loni irasaba ko perezida Duterte yakurikiranwa mu butabera

Sangiza iyi nkuru

Bwana Zeid Ra’ad al-Hussein, Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye arasaba ko hakorwa iperereza kuri perezida wa Filipine Rodrigo Duterte nyuma yuko uwo mukuru w’igihugu yemeje ko ubwe yishe abantu yita abanyabyaha.

Zeid avuga ko kuba umukuru w’igihugu yiyemerera ko yishe, bihagije kugirango akoreho iperereza kuri ubwo bwicanyi yigamba.

Ku wa gatanu w’icyumeru gishize nibwo Perezida Duterte yatangaje ko ubwe yishe arashe abantu batatu ubwo yari umuyobozi w’umujyi wa Davao.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Zeid avuga ko bitumvikana ukuntu ubutabera butakurikirana Duterte, kandi ubwe yariyemereye ko yakoze ubwo bwicanyi nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.

Mu ruhame, Duterte amaze kwemera ko yarasaga abantu ubwo yabaga agenda kw’ipikipiki ye nini cyane ashakisha abanyabyaha n’abantu bari mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa ubundi bugome akabarasa mu rwego rwo guca urugomo no kugirango bibere isomo abapolisi.

10-16-2014zeid_hussein
Zeid al Hussein

Nkuko bivugwa na Zeid, kuba umukuru w’igihugu yiyemerera ko yishe abantu biciye ukubili n’amategeko mpuzamahanga, ko agomba gushyikirizwa ubutabera kugirango bitange isomo ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe na Leta muri Filipine bakomeje gusaba Duterte kwegura.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *