Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Ibiro bihuriweho by’Umuryango w’Abibumbye byita ku Burenganzira bwa Muntu (BCNUDH) bivuga ko ikibazo cy’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bikomeje gufata intera muri iki gihugu.
Muri raporo yabyo ya buri kwezi, BCNUDH yabaruye nibura ihonyorwa 439 ry’uburenganzira bwa muntu muri Mutarama 2026. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko imitwe yitwaje intwaro ahanini ari yo nyirabayazana w’ihonyorwa, kandi uburasirazuba bw’igihugu ari bwo bwibasiwe cyane.
Ibi biro kandi byabaruye ifungwa kandi byerekana ko mu mpera za Mutarama abayoboke b’imitwe ya politiki barenga 40 bafunzwe n’inzego z’ubutasi.
Bafungiwe muri “gereza ya gisirikare ya Ndolo ” cyangwa “muri gereza z’ibanga.”
Nk’uko Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu bibitangaza, ngo kugeza ku itariki ya 30 Mutarama, abayoboke b’amashyaka 42 bari bafunzwe nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutasi, “Inama y’igihugu ishinzwe umutekano wo kuri internet (CNC), ubutabera bwa gisirikare, cyangwa abantu batamenyekanye.”
Raporo ivuga ko benshi muri abo bantu ari abayoboke b’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi. Bivugwa ko harimo abayoboke 20 b’ishyaka rya Moïse Katumbi, “Ensemble pour la République” hamwe n’abayoboke bane b’ishyaka rya Joseph Kabila, PPRD, barimo umunyamabanga uhoraho, Emmanuel Shadary na Visi-Perezida, Aubin Minaku, bafunzwe kuva ku itariki ya 16 Ukuboza na 18 Mutarama.
Muri raporo yabanjirije iyi yo muri Werurwe 2026, havuzwe ko imfungwa nibura 500 zagaragaye mu magereza y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR), ndetse no ku cyicaro gikuru cy’ubutasi cya gisirikare. BCNUDH byari byasabye abayobozi kwimurira izo mfungwa zose mu nkiko zibifitiye ububasha.


