Umuryango w’abibumbye uravuga ko abantu bakomeje guhunga u Burundi nyuma y’umwaka umwe muri icyo gihugu havutse imvururu.
Izo mvururu zatangiye perezida Pierre Nkurunziza amaze gufata icyemezo cyo kongera guharanira kuyobora u Burundi ku nshuro ya gatatu.
Nk’uko bitangazwa na BBC, Abantu barenga ibihumbi 250 bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’icyo gihugu.
LONI iravuga ko abantu babarirwa mu majana bahunga buri cyumweru bahunga ubwicanyi bwa hato na hato
Benshi baravuga ko bahunga ibikorwa byo gushyirwa ku ngohi, gufatwa ku ngufu, gushyirwa mu mitwe y’abarwanyi ku ngufu no kwicwa.

Ubwicanyi bwibasira abayobozi b’impande zombi burakomeje mu Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


