maxresdefault

Loni iremeza niba ikwiye kohereza itsinda ry’iperereza ku byaha byakorewe mu burasirazuba bwa DRC

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, ibihugu 47 bigize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, birafata umwanzuro niba bizohereza byihutirwa ubutumwa bw’iperereza ku ihohoterwa ryakorewe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahamaze igihe habera imirwano ikaze.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Geneve, Julien Paluku, wahoze ari Guverineri wa Kivu, akaba na Minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze muri iki gihe, yagize ati: “Uyu munsi, Umuryango Mpuzamahanga uricuza kuba utaratabaye mu 1994 kugira ngo uhagarike jenoside. DRC irashaka guhamagarira uyu muryango mpuzamahanga gusaba kwitonda Perezida Kagame, umwe abaturage be bakorewe jenoside, nawe akaba ari byo ari gukora.”

Aha ushobora kwibaza niba Paluku azi ibyaha byagiye bikorwa n’ingabo z’igihugu n’abambari bazo birimo gufata ku ngufu, kwica no gusahura ibya rubanda ku manywa y’ihangu zakabaye zirinda, ndetse ukaba wakwibaza niba batekereza ko Goma ndetse n’igice kinini cy’uburasirazuba kigezurwa na M23 aho basogongeye ku mutekano ibaha, niba hazava ubuhamya biteze niba Koko iperereza ryaba ritabogamye.

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya, yabishimangiye agira ati: “Uyu uzaba umwanya kuri twe (…) wo gusaba Isi kugira icyo ikora, ngo uhagarike ibiri kuba.” Yashimangiye ko Umuryango Mpuzamahanga “udakora ibihagije”.

Kinshasa yasabye iyi nama idasanzwe, ku nkunga y’ibihugu bigera kuri 30 bigize Njyanama birimo u Bubiligi n’u Bufaransa, kugira ngo basuzume ikibazo cyo mu burasirazuba bw’igihugu, aho umutwe witwaje intwaro wa M23, RDC ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, wigaruriye Umujyi wa Goma mu cyumweru gishize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *