Mu kiganiro aherutse kugirana na JA, Umunyamakuru w’ Umwongereza, Linda Melvern yatangaje ko Loni ikwiriye kuryozwa jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Linda yagize ati” Loni yisanze hagati y’ ubwicanyi ariko nta gisubizo nta n’ umuti yatanze ubwo imbaga y’ inzirikarene yicwaga kandi yari ifite ubushobozi bwose busabwa”.
Yakomeje ashimangira ko aho kugira ngo Loni ihagarike jenoside ahubwo yemeye ko opération Turquoise iyobowe n’ Ubufaransa ijya gukorera mu Rwanda.
Aha niho Linda ahera avuga ko kohereza ingabo z’ Ubufaransa mu Rwanda kuwa 22 Kamena 1994 nta nyungu abibonamo ngo kuko shebuja w’ izi ngabo Mitterand yari afitanye umubano ukomeye na Perezida Juvenal Habyarimana nubwo yari amaze kwitaba Imana….
Linda yavuze ko nta gushyira mu gaciro byarimo kuko kugeza magingo aya biracyanengwa n’ impande zose zishinja Ubufaransa kugira uruhare runini byaba mu itegurwa ndetse no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati” Ntibyumvikana uburyo ku bilometero ibihumbi 11, Loni mu Kanama kayo k’ Umutekano yashyizeho umukono ku mwanzuro 929 ariko ntibyatabara ubuzima bw’ inzirakarengane”.
Linda nk’ umuyamakuru w’inzobere mu iperereza ndetse n’ impuguke muri Loni ikomeza kuvuga ko Loni bimaze kuyiyobera muri jenoside yirirwaga isaba imfashanyo zidahwitse mu bihugu by’ abanyamuryango bayo.
Ku ruhande rumwe, Linda ashyira mu majwi Ubufaransa nk’ igihugu cy’ inshuti magara ya Leta ya Habyarimana ndetse n’ uwahoze ari umunyamabanga wa Loni , Boutros Boutros-Ghali uvugwaho kugirana umubano wihariye na Jean-Damascène Bizimana wari Ambasaderi w’ U Rwanda muri Loni.
Ku rundi ruhande, Linda asanga Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ Ubwongereza byari byahungabanyijwe n’ intambara yo muri Somalia bikababuza gutabara Abatutsi.
Akomeza avuga ko kuba Leta Zunze za Amerika zarapfushije ingabo 18 mu ntambara yabereye Mogadishio byaratumye itirekura ngo yohereze ingabo zayo mu Rwanda bitewe n’ ubukana jenoside yari ifite.
Linda Melvern asanga jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari urugero rufatika rw’ imikorere mibi y’ Akanama k’ Umutekano ka Loni kerekanaga ko kayoboye ibiganiro bya diplomasi byatuma abantu baticwa ariko mu by’ ukuri ntakirimo gukorwa.


