Akanama k’umutekano ka Loni ku wa Kabiri kafatiye ibihano abantu batandatu, nyuma yo kubashinja kugira uruhare mu bikorwa bihungananya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abafatiwe ibihano nk’uko VOA yabitangaje barimo ‘Jenerali’ wo mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, abayobozi bakuru bo mu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23 , umuyobozi w’umutwe wa Mai-Mai ndetse n’umusirikare mukuru uri mu bayoboye umutwe wa Twirwaneho.
Gen Apollinaire Hakizimana usanzwe ari Komiseri w’Igisirikare cya FDLR ni we wafatiwe ibihano na Loni, cyo kimwe na Lt Col Willy Ngoma uvugira Igisirikare cya M23.
Abandi ni Col Michel Rukunda ‘Makanika’ ukuriye umutwe wa Twirwaneho, Gen William Amuli Yakutumba ukuriye umutwe wa Mai-Mai Yakutumba cyo kimwe na Mohamed Ali Nkalubo ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu mutwe w’iterabwoba wa ADF.
Ambasaderi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Robert Wood, yavuze ko bariya bahanwe “bagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bibi”, mbere yo gusaba ko ibihano bafatiwe bihita bishyirwa mu bikorwa.


