Agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, kagaye cyane indirimbo imaze iminsi y’Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi i Burundi, indirimbo ikangurira gutera inda abakobwa n’abagore bo ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta bakazabyara Imbonerakure.
Mu itangazo aka gashami ka Loni kasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, Zeid Ra’ad Al Hussein, umuyobozi wako yatangaje ko ibyo izi Mbonerakure zakoze ziririmba indirimbo yazo, bishimangira ibyo abatavuga rumwe na Leta bahunze babatangarije ko zabatotezaga cyane zikanabashyira ku iterabwoba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi muri Loni avuga ko biteye amakenga kuba izi Mbonerakure zararirimbye iyi ndirimbo “Tera inda abakeba bavyare imbonerakure” muri Komini ya Ntega mu Ntara ya Kirundo, nyuma no mu ntara ya Kayanza abarenga 2500 bakongera bakayiririmba mu by’ukuri kandi hari abayobozi bakomeye.
Loni kandi itangaza ko iyi ndirimbo ije isa neza n’ijambo ryavuzwe n’umuyobozi w’Intara ya Makamba, aho yabwiye abaturage kwicungira umutekano, umuntu babonye cyangwa baketse ko arwanya Leta bamwice.
Zeid Ra’ad Al Hussein, akomeza avuga ko kubera iri terabwoba ry’Imbonerakure abaturage barenga ibihumbi 400 bahunze igihugu aho kuhasiga ubuzima kuva 2015, Ibi bikorwa izi Mbonerakure zikora, ngo zibikora Leta izirebera ikanazirengera.
Muri iryo tangazo, Zeid Ra’ad Al Hussein, asaba Leta y’u Burundi kwemerera inzobere za Loni gukora iperereza ndetse igafatanya n’izo nzobere harebwa ubu bugizi bwa nabi bukomeje gushinjwa uru rubyiruko rw’Imbonerakure, abazafatwa ko bari inyuma yabyo bagashyikirizwa inkiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


