Akanama k’Amahoro n’umutekano ka Loni kongereye igihe cy’ibihano byo gukumirwa kugura intwaro byafatiwe Centrafrica mu gihe cy’undi mwaka abagize aka kanama bavuga ko iki gihugu kikiri mu bihe by’intambara.
Aba bavuga ko kongera iki gihe bigamije kubuza imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera muri iki gihugu kubona intwaro zo gukoresha nk’uko byari bimeze mu mwaka ushize.
Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, Nicolas de Riviere, yavuze ko entrafrica ikirangwamo umutekano mucye n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga agenga ikiremwamuntu.
Hagati aho, abarimu ba gisirikare b’Abarusiya bafasha igisirikare cya leta kuva mu 2018, aho iki gihugu cyemerewe na Loni guha iki gihugu ibikoresho bimwe na bimwe byo gufasha mu kubaka igisirikare cyacyo.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize nk’uko tubikesha VOA, Igisirikare cya Centrafrica kikaba cyarafashijwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye 12,000, abasirikare b’u Rwanda n’Abarusiya kwigarurira ibice bimwe na bimwe byari byarigaruriwe n’inyeshyamba.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


