Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ari mu ruzinduko rw’akazi mu bihugu byo mu nyanja y’u Buhinde kuva ku ya 4 Nzeri kugeza ku ya 12 Nzeri. Nyuma ya Seychelles, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 7 Nzeri yakomereje mu Birwa bya Maurice, akaba azasoreza urugendo rwe muri Madagascar .
Muri urwo rugendo, azahura n’abayobozi bakuru b’ibihugu bireba, cyane cyane muri Maurice, aho yabonanye na Perezida w’agateganyo wa Repubulika, Eddy Boissezon, Minisitiri w’intebe Pravind Kumar Jugnauth na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alan Ganoo.

Muri Maurice nk’uko tubikesha urubuga lexpress.mu, urugendo rwe ruzibanda ku guteza imbere ubukerarugendo burambye no kuzamura ubukungu bw’umugore. Azakurikirana aho umushinga wo gutera inkunga abaturage urambye uterwa inkunga na OIF ugeze kandi azahura n’ishyirahamwe ryungukira mu kigega “La Francophonie Avec Elles” kigamije kuzamura ubukungu bw’umugore.

Uru rugendo ruri mu rwego rw’imbaraga zo kubaka Francophonie igezweho kandi ikomeye, ni umwanya mwiza k’umunyamabanga Mukuru wo kuganira ku ngingo zishingiye kuri gahunda za OIF, nko gukwirakwiza ururimi rw’Igifaransa, guteza imbere imibare, kwihangira imirimo n’amahugurwa, ubukungu , ibidukikije, uburenganzira shingiro, uburinganire bw’umugabo n’umugore, no kwita ku rubyiruko.


