Louise Mushikiwabo yakiriye ubusabe bwa Angola bwo kwinjizwa muri OIF

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita yakiriye w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto, wari ugiye kumushyikiriza ubusabe bw’igihugu cye bwo kuba umunyamuryango w’indorerezi muri uyu muryango.

Igihugu cya Angola kikaba cyaragize igitekerezo cyo kuba umunyamuryango wa OIF mu 2018 ubwo muri Gicurasi Perezida Joao Lourenco yabitangazaga ubwo yari I Paris mu Bufaransa.

D6njyfkXsAAUj6z

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Angola, Sylvain Itté icyo gihe akaba yaratangaje ko Angola ishobora kwemerwa mu Muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa mu 2020 ubwo hazaterana inama ya 18 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma izabera I Tunis mu murwa mukuru wa Tunisia.

Twababwira ko Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ugizwe n’ibihugu 88, birimo 57 by’ibinyamuryango byuzuye, birindwi ni ibinyamuryango bicagase, mu gihe 27 ari indorerezi.

D6njyflW4AMNNT3

Ni umuryango uyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, kuva mu ntangiriro za 2019.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *