Lt. Col. Abega wa FDLR yaba akwiriye gufatwa nka Gen. Rwarakabije

Sangiza iyi nkuru

Mu iburanishwa ryo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020 umwavoka wa Lt Col Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega wari ushinzwe iperereza mu mutwe wa FDLR, Elias Habimfura yabwiye urukiko ko umukiriya we akwiriye gufatwa nka Gen. Paul Rwarakabije wigeze kuyobora FDLR nyuma agataha, agahabwa umwanya muri RDF ndetse na RCS.

Ni urubanza Abega areganwamo na Ignace Nkaka wari umuvugizi wa FDLR. Habimfura yabwiye urukiko ko Lt Col Nsekanabo agomba gufatwa nk’uwari umuyoboke w’umutwe wa FDLR. Kuri we, ‘Abega’ agomba gufatwa nk’uko abandi barwanyi bagejejwe mu Rwanda bafatwa, agasubizwa mu buzima busanzwe.

Abajijwe ingero z’uko umukiliya we yafatwa, Habimfura yavuze Gen. Paul Rwarakabije wabaye umuyobozi wa FDLR kandi akaba yarashyizwe mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu ubwo yari ageze mu Rwanda.

Gen. Rwarakabaije atandukanye na Abega

Itandukaniro riri hagati ya Gen. Rwarakabije na Abega ni irijyanye n’uburyo aba bombi bavuye muri FDLR barimo kandi ari bamwe mu bayobozi bakuru.

Gen. Rwarakabije yavuye muri FDLR atahutse, yitandukanyije n’uyu mutwe. Yanyuze muri serivisi zose zigenewe abavuye ku rugerero n’abahoze mu ngabo. Kuri Abega we, biratandukanye.

Abega yafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize avuye mu gihugu cya Uganda mu byavuzwe ko yari mu nama yigiwemo kugirira nabi ubutegetsi bw’ u Rwanda. Yazanwe mu Rwanda ngo akurikiranwe n’ubutabera kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa byayo, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara n’ibindi.

Ibi siko bimeze kuri Gen. Rwarakabije wageze mu Rwanda atashye ku bushake nta byaha ashinjwa. Kuba rero umunyamategeko Habimfura yasaba ko Abega yafatwa nka Gen. Rwarakabije byareberwa mu mfuruka y’umugabo warwanaga ku mukiliya we gusa.

Habimfura akwiriye kwizera ubutabera ko buzakora akazi kabwo bumaze gusuzuma ubusabe bwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *