GridArt_20251205_230837508

Lt. Col Minani wa FDNB yivuganwe na M23

Sangiza iyi nkuru

Lieutenant-Colonel Athanase Minani wari umuyobozi wa batayo ya munani y’Ingabo z’u Burundi ziri kurwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishwe n’umutwe wa AFC/M23.

Lt. Col Minani wahoze mu ngabo za kera z’u Burundi (Ex FAB), amakuru avuga ko yiciwe muri Operasiyo abasirikare bo mu mutwe w’abakomando na AFC/M23 baheruka gukorera mu gace ka Luvungi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni Operasiyo yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025.

Usibye Lt. Col Minani, amakuru avuga ko u Burundi bwatakarije abasirikare benshi cyane muri iyi operasiyo, abandi babarenga 100 bafatwa mpiri.

BWIZA yashoboye kubona amwe mu mafoto ateye ubwoba y’abasirikare bigaragara ko bicishijwe intwaro gakondo.

Lieutenant-Colonel Minani Athanase, yabaye umusirikare mukuru kurusha abandi wa mbere ukomeye uri mu bamenyekanye biciwe muri Congo Kinshasa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *