Amakuru imwe mu nshuti zo hafi za Lt.Gen Adolphe Nshimirimana yatangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga yemeza ko uyu musirikare ukomeye uri no mu bantu bashinze ishyaka CNDD-FDD yari amaze igihe avuga ko umwaka w’ I 2015 utazamworohera.
Ibi byashimangiwe kuri uyu wa 16.12.2017 n’ umwe mu nshuti za Lt.Gen Adolphe Nshimirimana ubwo yagiraga ati” Mfashe akanya ko kwibuka inshuti yanjye nyakwigendera Lt. Gen Adolphe Nshimirimana nubwo atari itariki yapfiriyeho cyangwa yavukiyeho ko ubuzima bwe bwaranzwe n’ urukundo ndetse no gukundana n’ abantu baciriritse”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuhamya bw’ inshuti Lt.Gen Adolphe Nshimirimana
Kuva umwaka wa 2015 ugitangira yari yarabivuze neza ko bitazoroha, atangira kudutegura atubwira ati” Buri umwe wese niyitegure kubera ko ndabona ko inzira itoroshye kuko abanzi b’ igihugu bashobora kutuburabuza ndetse no kutwica”.
Iyi nshuti ya Adolphe Ikomeza igira iti” Wagiye Imana yacu yo mw’ijuru yarabishatse turatandukana ku bushake bwayo. Ndacyakomeje kugusabira kandi nawe ndizera ko aho uri udusabira (ishuti, abavandimwe n’ abandi mwakoranye), ibyiza watwigishije turacyabigenderaho”.
Lt Gen Nshimiyimana yishwe arashwe ku wa 2 Kanama mu masaha ya saa mbiri n’igice (8:30) hamwe n’abamurindaga, yashyinguwe mu Kamenge iruhande rw’akabari ke kazwi ku izina rya (Snack Bar Hôtel IWABO W’ABANTU).
Lt Gen Adolphe yavutse ku wa 12 Nzeri 1964, yafatwaga nk’umuntu w’intwari ndetse wari n’igihangage mu ishyaka CNDD FDD ubu riri ku butegetsi i Burundi rihagarariwe na Perezida Petero Nkurunziza.
Mu gihe iby’urupfu rwa Gen Adolphe bikiri urujijo, yashyinguwe hagati y’abasirikare 2 bari bamurinze ubwo yaterwaga igisasu mu Kamenge.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com


