Lt Gen. Marcel Mbangu Mashita uyobora zone ya 3 y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo tariki ya 1 Ugushyingo 2022 yahuye kandi aganira na komanda wungirije w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), Gen. Benoît Chavanat.
Lt Gen. Mashita yaganiriye na Gen. Chavanat uburyo igisirikare cya Leta na MONUSCO byakomeza kwifatanya mu kurinda abaturage no kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri iyi zone.
Ibi biganiro byabereye mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’ibikorwa by’igisirikare cya RDC, Gen. Chico Tshitambwe waturutse i Kinshasa.
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, Lt Gen. Mashita yavuze ko mu gihe ingabo za Leta zirwanya M23, zikeneye ubufasha bwa MONUSCO kugira ngo igikorwa kigende neza. Ati: “Akazi kacu karayikeneye, gakeneye ubufasha bwe. Naje guhura na we kugira ngo tuganira. Nizera ko mu minsi iri imbere tuzicara, tuganire ku bibazo turi guhura na byo.”
Gen. Chavanat yatangaje ko MONUSCO ifitanye n’ingabo za RDC amasezerano y’igihe kirekire, yo kurinda by’umwihariko abasivili kandi ngo iyi misiyo yiyemeje kuzuza iyi nshingano nk’uko ibisabwa.
Lt Gen. Mashita na Gen. Chavanat bahuye mu gihe M23 ikomeje gufata uduce dutandukanye two muri teritwari ya Rutshuru, aho bikekwa ko yaba igambiriye gufata n’umujyi wa Goma nk’uko yabigenje mu mwaka w’2012.


