musemakweli.jpg

Lt. Gen. Musemakweli wayoboye ingabo zirwanira ku butaka yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Lt. Gen. Jacques Musemakweli wabaye Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, yapfuye azize uburwayi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Ronald Rwivanga, wagize ati: “Ni byo yitabye Imana mu masaha ya nijoro.”

Andi makuru agera kuri BWIZA avuga ko Gen. Musemakweli yapfuye mu masaa saba y’urukerera rw’uyu wa 12 Gashyantare 2021.

Gen. Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), yayoboye ingabo zirwanira ku butaka kuva muri Gashyantare 2016 kugeza muri Mata 2019.

Yayoboye kandi umutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru, ayobora Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza, ishami rishinzwe guhuza igisirikare n’abaturage n’izindi nzego za RDF.

musemakweli.jpgLt. Gen. Jacques Musemakweli

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Lt. Gen. Musemakweli wayoboye ingabo zirwanira ku butaka yapfuye
    Niba iyi nkuru ariyo uyu Muyobozi arambabaje yarumunyakuri nkizina rye

  2. Lt. Gen. Musemakweli wayoboye ingabo zirwanira ku butaka yapfuye
    Niba iyi nkuru ariyo uyu Muyobozi arambabaje yarumunyakuri nkizina rye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *