Lt Gen. Philémon Yav akekwaho gukorana n’igihangange cyo hanze

Sangiza iyi nkuru

Lieutenant General Philémon Yav Irung usanzwe ari komanda w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, amaze iminsi ibiri muri gereza nkuru ya Makala.

Amakuru y’ibanze yagiye hanze nyuma y’amasaha make atawe muri yombi n’urwego rushinzwe ubutasi, yavugaga ko akurikiranweho ubugambanyi bukomeye no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Andi makuru avuga ko Lt Gen. Yav akekwaho kuvugana mu buryo buhoraho n’umuntu w’igihangange mu mahanga, gusa nta rwego rubifitiye ububasha rwigeze rutangaza amazina y’uyu muntu.

BWIZA yamenye ko mu rwego rw’iperereza, uyu musirikare yambuwe umurongo wa telefone (sim card) kugira ngo inzego zibishinzwe zirebe abo Lt Gen. Yav yavuganaga na bo, ariko ngo ushakwa cyane (main target) ni iki gihangange.

Lt Gen. Yav kandi akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwa Brig. Gen. Ghislain Tshinkobo Mulamba wayoboraga akarere ka 34 k’igisirikare, wishwe n’uburozi. Ni dosiye yatumye na Col. Kahombo Rambo Augustin.

Yav wamenyekanye nka ‘Le Tigre Katangais’ (Urusamagwe rwo muri Katanga) asanzwe anayobora zone ya 3 irimo intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tshopo guhera muri Nyakanga 2022. Ni umwe mu basirikare bari bararahiriye kurandura umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze amezi atatu ufasha umujyi wa Bunagana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *