20260425_081627

Lt. Gen Sikatenda yashyinguwe nk’umusivile

Sangiza iyi nkuru

Kera kabaye Lieutenant Général Sikatenda Shabani wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyinguwe nyuma y’umwaka urenga wari ushize yarapfuye.

Ku wa 22 Mata ni bwo uyu mugabo yashyinguwe mu gace yakomokagamo ka Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Icyakora nk’abandi basirikare, Sikatenda ubwo yashyingurwaga ntiyigeze ahabwa icyubahiro cya gisirikare, ahubwo yashyinguwe nk’abasivile. Ni ibintu byateje impaka no kwibaza kwinshi ikibyihishe inyuma mu banye-Congo.

Sikatenda wari ufite imyaka 83 y’amavuko, ni umwe mu basirikare bo mu mutwe witwaje intwaro wa AFDL wari uyobowe na Laurent-Désiré Kabila barwanyije ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.

Mu gihe cy’uru rugamba, AFDL yagowe no kwambuka umujyi wa Kalemie wo mu ntara ya Tanganyika, kuko abarwanyi b’Ababembe babimye inzira. Gen Sikatenda wari Umubembe ni umwe mu bagize uruhare mu mishyikirano yatumye AFDL ihabwa inzira, ikomereza i Kinshasa.

Ubwo Laurent Kabila yajyaga ku butegetsi, Lt Gen. Sikatenda yagizwe umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (rwitwaga DEMIAP) kugeza mu 1998 ubwo havukaga umutwe wa RCD-Goma.

Kuva mu 2003 kugeza mu 2009, Gen Sikatenda yari Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC. Icyo gihe hari mu gihe cy’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Joseph Kabila na nyuma y’amatora ya mbere y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2006.

Mu mwaka ushize ubwo Kabila yari mu mujyi wa Goma, yashinje ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi kuba ari bwo buri inyuma y’urupfu rwa Sikatenda Shabani.

Ati: “Yatawe muri yombi, afungwa kuva mu Ugushyingo 2023, nta rubanza, kugeza ubwo apfuye azira gufatwa nabi. Ni umwe mu nzirakarengane nyinshi zahowe kudahuza ibitekerezo n’ubutegetsi bw’igitugu.”

Kabila yavuze ko yashenguwe cyane n’urupfu rw’uriya mukambwe ahamya ko ari mu bamufashe akaboko ubwo se yari amaze gupfa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *