CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 82

Lubero: FARDC na M23 baracyarwanira kugenzura Mambasa

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za FARDC na M23 zakomeje imirwano, kuri uyu  wa Kabiri, itariki ya 24 Ukuboza, zirwanira kwigarurira Umujyi wa Mambasa, uherereye ku birometero 60 uvuye i Lubero-Centre (Kivu y’Amajyaruguru). Ni mu gihe M23 ivuga ko igenzura Mambasa kandi itaharekura.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, ibintu bikomeje kuba bibi muri kariya gace k’igihugu.

Amakuru atangazwa na Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye avuga ko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, inyeshyamba za M23 zongeye gutera ibirindiro by’ingabo zirwanira muri kariya gace, zishaka kwigarurira Mambasa zigakomereza Ndoluma.

Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko ku manywa y’ihangu, igice cya Mambasa giherereye mu kibaya, cyari cyahindutse akarere katagira nyirako hagati y’impande zombi (zone neutre).

Bivugwa ko FARDC yashinze ibirindiro byayo aho, mu gihe M23 yubatse urukuta kugira ngo ibuze iterambere rya FARDC yerekeza Alimbongo.

Umuvugizi wa M23, Lt Col. Willy Ngoma, yashyize video kuri X iherekejwe n’amagambo agira ati:”Intare muri Mambasa kuri iki gicamunsi, nta santimetero n’imwe twakwamburwa; yaba na FARDC idakomeye, cyangwa Abanyafrikayepfo bishwe n’ibiyobyabwenge, cyangwa FDLR yavumwe, cyangwa abanywarumogi b’Abawazalendoaza, cyangwa abahezanguni ba FNDB

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *