Mu gihe habura amezi abarirwa ku ntoki ngo amatora ya perezida muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abe, abaturage batuye Lubumbashi bahangayikishijwe n’ubwinshi bw’ingabo, ziherekejwe n’ibitwaro bya rutura birimo ibimodoka by’imitamenwa bya chars, zikomeje kwiyongera muri uyu mujyi.
Ibi bintu bikomeje gucickana ku mbuga nkoranyambaga abaturage baravuga ko byatangiye mu yahoze ari Intara ya Katanga hagati muri Nzeri mu mwaka ushize wa 2015 nyuma y’aho benshi bari mu ishyaka riri ku butegetsi bahisemo kwifatanya n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bibumbiye mu kiswe G7.
Kubw’umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Lambert Mende, ariko, ngo ni ibisanzwe ko guverinoma iha ingabo zayo ibikoresho zikeneye ndetse ikanazituma kwimenyereza ibikoresho bishya. Kubw’ibyo ngo nta mpamvu yo kugira ubwoba kandi ngo ntiyumva impamvu ibikoresho by’intambara bigenewe kurinda igihugu byatera ikibazo mu baturage.
Biravugwa ko ibimodoka by’intambara bigera kuri 18 byagaragaye ku cyambu, ku mbuga nkoranyambaga bakavuga ko iyahoze ari Intara ya Katanga by’umwihariko Haut-Katanga hongerewe ingabo 2,000 ziyongera ku zindi zari zihasanzwe.
Iyi nkuru dukesha RFI irakomeza ivuga ko muri ibi bice nta mirwano ihari nk’uko byemezwa na Moise Katumbi uherutse gutoranywa nk’umukandida uzahagararira G7 mu matora ya perezida.
Kubwa Moise Katumbi wavuganye na RFI kuri telephone aho aherereye mu gihugu cy’u Bubiligi, ngo Katanga iratekanye yose uko yakabaye, ahubwo ibi bikoresho n’ingabo ngo byari bikwiriye koherezwa mu burasirazuba bw’igihugu bigakoreshwa mu guhangana n’umutekano mucye uharangwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



