Umuryango LUCHA uharanira inyungu z’Abanyekongo uri kubarira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iminsi bumaze butarakora ibishoboka ko bwisubize umujyi wa Bunagana umaze amezi atatu arengaho iminsi uri mu maboko y’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Mu bisa no gushyira igitutu kuri Leta ya RDC, uyu muryango buri munsi uri gukora ubukangurambaga bwo kuyibutsa ko igihe kiri kwiyongera icecetse, ukayibutsa ko ikwiye kwisubiza uyu mujyi w’ingenzi mu burasirazuba bw’igihugu.
Nk’uko imaze iminsi ibigenza, kuri uyu wa 10 Ukwakira LUCHA yibukije Leta ya RDC ko iminsi 119 ishize M23 ifite Bunagana. Iti: “Ku wa 10 Ukwakira 2022, Bunagana imaze iminsi 119 ifashwe, Leta yararuciye irarumira. #MugarureBunagana”
Uyu muryango uzwiho gutegura imyigaragambyo ikomeye irimo iyamaganye misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, muri Nyakanga, wemeza ko M23 ifite Bunagana ishyigikirwa n’u Rwanda na Uganda.
Imvugo ya LUCHA isa n’isobanya n’iya Leta ya RDC kuko yo ishinja gusa u Rwanda ko rufasha ndetse rukanagaba ibitero ku butaka bw’iki gihugu rwitwikiriye M23. Ni ikirego rwateye utwatsi kenshi, rusobanura ko nta shingiro gifite.


