Lupita Nyong'o yerekaniye umukunzi we mu gihugu cye cy’amavuko

Sangiza iyi nkuru

Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya akaba asanzwe akinira Filme muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje mu gihugu cye kwerekana umukunzi.
lupita
Ni nyuma y’igihe kitari gito uyu mukobwa asabwe n’abatari bake ko yazabereka umukunzi we bigakura abantu mu gihirahiro niba koko atari umutinganyi nkuko bamwe babicyekaga.
Uyu mukobwa yerekanye umukunzi we bivugwa ko akomoka mu gihugu cya Nigeria akaba yamugejeje muri Kenya mu gihe bari bamaze ukwezi muri Uganda aho barimo gufata amashusho ya Film yitegura gushyira hanze.
Mobolaji Dawodu , umukunzi wa Lupita usanzwe akora ibijyanye n’imideli, akigera mu gace uyu mukunzi we atuyemo yakiriwe neza dore ko bari bamaze ngo amezi 6 bakundana.
Ibi bikaba bitanga ishusho y’uko bashobora gukora ubukwe dore ko ngo bazakundana kugeza isi yiyashije ndetse bakaba bateganya kuzabyara umwana mwiza cyana.
Lupita Nyongo w’imyaka 33 y’amavuko, yavukiye muri Amerika mu mujyi wa Mexico arererwa muri Kenya ,akaba yarize ibijyanye no gukora Cinema aho yanabiherewe impamyabumenyi ya Kaminuza.
Icyi cyamamare yamenyekanye, muri Filme nka 12 years Slaves, Star wars, Queen of Katwe….ubu yanatwaye ibikombe bitandukanye “Academy Award”

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *