Lutundula abona u Rwanda na M23 bidafatiwe ibihano, amahoro atazaboneka iwabo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula, abona amahoro adashoboka mu gihugu cyabo mu gihe u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23 bitafatirwa ibihano.

Ni ibyiyumviro yagejeje ku badipolomate bahagarariye ibihugu biri mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’intumwa z’inteko ishinga amategeko y’u Budage, ubwo bagiranaga ikiganiro kuri uyu wa 9 Werurwe 2023, i Kinshasa.

Minisitiri Lutundula yamenyesheje aba badipolomate n’abashingamategeko ko M23 ahamya ko ifashwa n’u Rwanda, yanze guhagarika imirwano muri teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bityo ko hakwiye gukurikiraho ibihano, bitaba ibyo amahoro agakomeza kuba iyanga.

Yagize ati: “RDC irasabira ibihano M23 n’umwarimu wayo, u Rwanda. Bitabaye ibyo, [imyanzuro] y’imishyikirano ya Nairobi ntizakora. Kubahiriza imyanzuro ya Luanda n’iya Nairobi ni zo nzira zonyine zo gusohoka muri iki kibazo.”

Nyuma yo gusabira u Rwanda na M23 ibihano, Lutundula yahamije ko igihugu cye kibanye neza n’ibindi bituranye, kandi ngo nta kibazo kiri mu moko 450 y’Abanyekongo.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ni umwe mu miryango mpuzamahanga ifatira ibihano ibihugu bitandukanye n’abantu ku giti cyabo. Leta ya RDC ibona ko aba badipolomate bashobora kugeza amajwi yayo mu bihugu byabohereje, bikaba byafatira hamwe ibyemezo yifuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *