Umutwe wa M23 watangaje ko bitarenze iminsi ibiri iri imbere uzaba washyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo uyu mutwe ubarizwamo, Corneille Nangaa, ubwo kuri uyu wa Kane yari mu nama n’ibihumbi by’abaturage bo mu mujyi wa Bukavu.
M23 yigaruriye uyu mujyi muri uku kwezi nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta y’i Kinshasa.
Nangaa yabwiye abaturage ko “mu minsi ibiri iri imbere, tuzashyiraho Guverineri wanyu mushya na ba Visi-Guverineri be babiri, cyo kimwe na Meya w’Umujyi.”
M23 igiye gushyiraho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe iyi ntara isanzwe ifite Guverineri washyizweho na Leta ya Congo.
Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare Guverineri wari usanzweho, Jean-Jacques Purusi nyuma yo guhunguka avuye i Burundi, yakiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wamuhaye amabwiriza y’uko agomba gukomeza kuyoborera Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Uvira.
Nangaa yabwiye abaturage b’i Bukavu ko uriya mujyi na wo M23 igomba kuwigarurira; cyo kimwe n’indi mijyi mito yo muri Kivu y’Amajyepfo nka Fizi, Kamituga na Shabunda.
M23 yemeje ko igiye gushyiraho ubuyobozi bushya bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’igihe gito ishyizeho ubw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’umuyobozi w’Umujyi wa Goma igenzura kuva mu mpera za Mutarama uyu mwaka.


