M23 iravugwaho gushimuta abantu 52 ahitwa Rusekera

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, inyeshyamba za M23 zashinjwe gushimuta abasivili 52 mu Mudugudu wa Rusekera muri Teritwari ya Rutshuru, iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk’uko umwe mu bashinzwe umutekano yabitangarije Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency.

Umuvugizi wa M23, ishami rya politiki, Lawrence Kanyuka, kuri twitter yamaganye aya makuru avuga ko ari amahimbano nk’andi yabeshyeye uyu mutwe kugira uruhare mu bwicanyi bwa Kishishe.

Lt. Andrew Ruhaka wa FARDC yavuze ko inyeshyamba zateye uyu mudugudu, bituma abaturage bahunga abandi barakusanywa.

Ati: “Abantu 52 bari bakusanyijwe bahatiwe kwinjira mu gikamyo maze bajyanwa ahantu hatazwi.”

Yavuze ko igitero cyagabwe i Rusereka cyatumye abaturage bo mu midugudu ituranye na ho bahunga.

ku ruhande rwayo, M23 yamganye aaya makuru y’ishimutwa ry’abo bantu ivuga ko ari amahimbano.

Umuvugizi wa yo, Lawrence Kanyuka yagize ati ” Abakora amakuru y’ibinyoma nyuma yo kunanirwa gusobanura ubujura bw’amafaranga ya RAM, ngaba, nyuma y’umusozi w’ibinyoma kuri KISHISHE, uyu munsi bahimbye umuntu wahunze w’izina rya Isaac Kibira ngo ashinje M23 gushimuta muri Rusekera.”

Ibi bikaba byatangajwe mu gihe umutwe wa M23 kuwa Gatanu ushize watangiye kuva mu bice wari wrigaruriye muri Kibumba ubishyira mu maboko y’ingabo z’akarere wemera gusubira inyuma nubwo FARDC ivuga ko mu kuva aha uyu mutwe ushaka kwigarurira Masisi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. M23 iravugwaho gushimuta abantu 52 ahitwa Rusekera
    Tuzabarasa mwaravuze ngomufitubwenge kumbe nimwe njiji kagame arabashuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *