M23 iremeza ko idateganya kuzasubira mu nkambi z’impunzi ahubwo yiteguye kwirwanaho

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa politiki wa M23 , Bertrand Bisiimwa, abinyujije kuri twitter, yatangaje ko amahitamo yabo ari ibiganiro byo gukemura ikibazo, ariko ko niba Kinshasa yahisemo intambara, igomba kwirengera intambara, ufite imbaraga akazatsinda kandi Kinshasa itazongera gusaba uyu mutwe kuva mu bice yatakaje .

Mu itangazo bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Ugushyingo 2022, Ubuyobozi bwa M23 bwamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga ko Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zakoresheje indege z’intambara mu gutera amabombe mu bice bituwe n’abaturage zica abasivili b’inzirakarengane abandi bagahunga.

M23 ivuga ko ibi bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage benshi mu bice byinshi igenzura kandi bibangamira ibikorwa by’ubutabazi aho hantu.

M23 yashimangiye ko idateganya gusubira mu nkambi z’impunzi ahubwo igomba kwirwanaho no kurinda abaturage, kubw’ibyo ikaba yiteguye kugera aho ikibazo gituruka ikagishyiraho iherezo.

Uyu mutwe rero ngo urasanga Guverinoma ya RDC idashaka amahoro ahubwo yarahisemo intambara, ikaba ititaye ku muhamagaro w’ibiganiro watanzwe n’Umuryango w’Abibumbye, Afurika Yunze Ubumwe na EAC.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa politiki wa M23, uyu mutwe kandi wamaganye ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikare n’ingengabitekerezo ya jenoside, abari kwinjizwa barimo gushyirwamo, uvuga ko nta kindi bimaze usibye kurushaho gucamo abaturage ibice.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. M23 iremeza ko idateganya kuzasubira mu nkambi z’impunzi ahubwo yiteguye kwirwanaho
    NTIWUMVA RERO, RDC NTAGO ISHAKA IBIGANIRO HAGATI YIMPANDEZOSE ZIFUZA KUGANIRA NAYO NGO IBIBAZO IRIMO BIKEMUKE. BIVUZE RDC ISHAKA IMIRWANO HASI NO HEJURU. UBWORERO CONGO NAYIBWIRIKI PE!

    1. M23 iremeza ko idateganya kuzasubira mu nkambi z’impunzi ahubwo yiteguye kwirwanaho
      yesu numugabo ukomeye kandi nugabo wibigango m23 arikumwe namwe

    2. M23 iremeza ko idateganya kuzasubira mu nkambi z’impunzi ahubwo yiteguye kwirwanaho
      yesu numugabo ukomeye kandi nugabo wibigango m23 arikumwe namwe

    3. M23 iremeza ko idateganya kuzasubira mu nkambi z’impunzi ahubwo yiteguye kwirwanaho
      mubiturekere.abakongomani dufite icyogukora,……

    4. M23 iremeza ko idateganya kuzasubira mu nkambi z’impunzi ahubwo yiteguye kwirwanaho
      mubiturekere.abakongomani dufite icyogukora,……

  2. M23 iremeza ko idateganya kuzasubira mu nkambi z’impunzi ahubwo yiteguye kwirwanaho
    NTIWUMVA RERO, RDC NTAGO ISHAKA IBIGANIRO HAGATI YIMPANDEZOSE ZIFUZA KUGANIRA NAYO NGO IBIBAZO IRIMO BIKEMUKE. BIVUZE RDC ISHAKA IMIRWANO HASI NO HEJURU. UBWORERO CONGO NAYIBWIRIKI PE!

  3. M23 iremeza ko idateganya kuzasubira mu nkambi z’impunzi ahubwo yiteguye kwirwanaho
    Ibyo Abo twita Ubuyobozi bwa Drc bukora ntabwo bufite ubwo bwenge Ubuyobozi bwa Drc Ni FDLR,Nabandi bafite ibihishe izongirwa Bayobozi zitamenya bo barareba isura nibyobiryo bagaburiwe, barareba ibindi bihugu.

  4. M23 iremeza ko idateganya kuzasubira mu nkambi z’impunzi ahubwo yiteguye kwirwanaho
    Ibyo Abo twita Ubuyobozi bwa Drc bukora ntabwo bufite ubwo bwenge Ubuyobozi bwa Drc Ni FDLR,Nabandi bafite ibihishe izongirwa Bayobozi zitamenya bo barareba isura nibyobiryo bagaburiwe, barareba ibindi bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *