Umutwe witwaje intwaro wa M23 wagaragaje impungenge z’abasirikare bongerewe muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’aho ifashe umujyi wa Bunagana.
Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 15 Kamena 2022, yavuze ko Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), imaze kohereza muri Rutshuru ingabo ziri hagati y’1000 n’2000 ndetse n’intwaro ziremereye.
Uyu murwanyi yasobanuye ko mu gihe M23 yifuza imishyikirano, bigaragara ko kongera abasirikare n’intwaro muri iyi teritwari ari ikimenyetso cy’uko ingabo za RDC zitifuza gukemura ikibazo biciye mu nzira y’amahoro. Ati: “Iyongerwa rya vuba ry’ingabo ziri hagati y’1000 n’2000 hamwe n’intwaro ziremereye muri teritwari ya Rutshuru ntabwo rifungura inzira y’amahoro.”
Ni mu gihe Umuvugizi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rw’igisirikare, Brig. Gen. Sylvain Ekenge, we kuri uyu wa 15 Kamena yatangaje ko uburyo bwonyine Leta iteganya ari ukurwanya M23 yifashishije intwaro. Ati: “Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo tuvane ku butaka ibyo byihebe n’ababifasha.”
M23 yafashe umujyi wa Bunagana mu gitondo cya tariki ya 13 Kamena 2022, bamwe mu basirikare ba Leta bahungira muri Uganda. Leta ya RDC ishinja ingabo z’u Rwanda gufasha uyu mutwe muri iki gikorwa, mu gihe zisanzwe zibihakana.

8 Responses
M23 nyuma yo gufata Bunagana, itewe impungenge n’abasirikare bongerewe muri Rutshuru
Muhame hamwe mwanjyejyera mwe.

Nkubwo wungutsiki

Sha cyakora bagira ibigambo byokwirarira
Ark nibimogi byabishe nurwango gutsinda umuntu urwanira uburenganzira biragoye