Umutwe wa M23 uravugwaho kuba mu mpera z’icyumweru gishize wariciye muri Teritwari ya Masisi abasirikare benshi biganjemo abo mu ngabo z’u Burundi.
Ni nyuma y’imirwano ikaze yasakiranyije uyu mutwe n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa Abarundi basanzwe babarizwamo.
Amakuru avuga ko imirwano yo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yasize inyeshyamba za M23 ziciyemo kabiri umuhanda uhuza Kivu zombi, by’umwihariko imijyi ya Goma na Bukavu.
BWIZA mu nkuru yo ku wa Gatanu yanditse ko uyu muhanda wafungiwe ahitwa Shasha, munsi y’umusozi uri ‘Strategique’ witwa Nyamuremure.
Ni umusozi mu busanzwe wagenzurwaga n’Ingabo ziganjemo iz’Abarundi, gusa nanone ukaba ingirakamaro cyane ku ihuriro ry’Ingabo za Leta kubera ko zawifashishaga mu kurasa ku birindiro bya M23 zifashishije imbunda z’imisada.
Amakuru avuga ko kuri ubu M23 ari yo igenzura uyu musozi, ndetse ko Operasiyo yo kuwigarurira ari yo yasize abasirikare benshi b’Abarundi bishwe.
Amakuru iki gitangazamakuru kitashoboye kugenzura avuga ko iyi Operasiyo yasize abasirikare babarirwa muri za mirongo bishwe na M23, abandi 80 barakomereka.
Ntacyo Igisirikare cy’u Burundi cyangwa FARDC Ingabo zayo zagiye guha umusada baravuga kuri aya makuru, gusa binavugwa ko usibye kwica abasirikare benshi iriya Operasiyo yanafatiwemo intwaro nyinshi.
Amakuru aturuka muri FDNB cyakora yemeza ko ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama M23 yagabiye ibitero icyarimwe ku birindiro by’Ingabo z’Abarundi muri Masisi.
Ni ibitero uyu mutwe wagabye intego ari ukwigarurira Nyamuremure, gusa biba ngombwa ko utera ibirindiro byose mu rwego rwo kubuza izindi ngabo kuba zajya gutanga umusada kuri Nyamuremure.
Bivugwa ko Ingabo zari kuri uyu musozi zikibona ko zatewe zahisemo gukwira imishwaro, gusa muri uko guhunga haraswa abasirikare batanu.
Mu bo amakuru yemeza ko bishwe ku Cyumweru harimo umusirikare ufite ipeti rya Capitaine witwa Euphram Niragira.
Andi makuru avuga ko usibye abasirikare biciwe kuri Nyamuremure, mu masaha y’igicamunsi M23 yateze igico imodoka zarimo abasirikare b’u Burundi bavaga i Minova berekeza i Sake bose ikabica, ku buryo nta n’uwo kubara inkuru wasigaye.
Kugeza ubu yaba M23 cyangwa Ingabo za Leta nta wuremeza cyangwa ngo ahakane aya makuru.
Umutwe wa M23 cyakora umaze igihe wikoma cyane Ingabo z’Abarundi uzishinja kugira uruhare mu bitero biwugabwaho ndetse n’ibimaze igihe bitwara ubuzima bw’aturage b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, gusa ugatanga umuburo ko witeguye gukomeza kwirwanaho.



2 Responses
M23 yaba yakoze mu basirikare b’u Burundi, abenshi barahatikirira
Ko ntawusangira nudakoramo se munyamakuru, kuko Bose baba barasa amasasu yica, mwaducira kumayange umubare waba M23 nabo bapfuye tukagereranya tukareba? Murakoze
M23 yaba yakoze mu basirikare b’u Burundi, abenshi barahatikirira
Ko ntawusangira nudakoramo se munyamakuru, kuko Bose baba barasa amasasu yica, mwaducira kumayange umubare waba M23 nabo bapfuye tukagereranya tukareba? Murakoze