f-afjwma0aejysg.jpg

M23 yafashe Kilolirwe mu gihe i Goma hari imyigaragambyo yamagana ubufatanye na MONUSCO

Sangiza iyi nkuru

Amakuru atandukanye aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru aremeza ko inyeshyamba za M23 zaba zamaze kwigarurira Kilolirwe, agace k’ingenzi muri Masisi kari mu birometero nka 30 uvuye mu Mujyi wa Sake.

Inyeshyamba za M23 zikomeje gutera imbere muri Masisi nyuma y’iminsi micye hatangijwe Operation Spring Bok hagati ya MONUSCO na FARDC yo kurwanya inyeshyamba z’uyu mutwe.

Hagati aho, i Goma ho kuri uyu wa Gatatu habaye imyigaragambyo y’abaturage bamagana ubu bufatanye bwa FARDC na MONUSCO, aho bongeye gusaba izi ngabo za Loni kuva muri Congo ahubwo bagahamagarira FARDC kuva mu byo guhagarika imirwano ikagaba ibitero kuri M23.

f-afjwma0aejysg.jpg

Usibye ingabo za MONUSCO, abigaragambya kandi ku byapa bitwaje banditseho n’amagambo asaba n’ingabo za EAC kuva ku butaka bwa Congo ndetse banasaba leta kutazemera kugirana imishyikirano n’umutwe wa M23.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. M23 yafashe Kilolirwe mu gihe i Goma hari imyigaragambyo yamagana ubufatanye na MONUSCO
    AbaZaïrois bakoz’ibyaha ndenga-kamere aho bageze ubwo bary’abatutsi babokeje,niyo mpamvu Imana irimo gutera imitima yabo umwete wo kwirukana ababangamiye guhoora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *