Ku wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, uduce twa Luke na Mulema two muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru twafashwe n’inyeshyamba za AFC/M23, nyuma y’imirwano ikaze yazihuje n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Abaturage bo muri ruriya duce babwiye ACTUALITE.CD ko nyuma y’ifatwa rya turiya duce, ingabo zo ku ruhande rwa Leta zahise zisubira inyuma zerekeza mu gace ka Ngululu.
Imirwano yasize M23 ifashe Luke na Mulema yamaze umunsi wose, ndetse amakuru avuga ko yatumye abaturage bakwira imishwaro bamwe bahungira mu bihuru; mu gihe abandi berekeje mu gace ka Ngululu gaherereye mu majyepfo ya Masisi.
Kugeza ubu, nta mubare ntakuka uratangazwa w’abahitanwe cyangwa abakomerekeye muri iyo mirwano.
Muri Masisi M23 yarwanaga n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, mu gihe nanone impande zombi zarimo zirwanira mu bice bikikije Teritwari ya Shabunda yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho inyeshyamba bivugwa ko zishaka kwigarurira Centre ya Shabunda na Mwenga.


