M23 yagaragaje akanyamuneza yatewe n’uko u Rwanda na Uganda byiyunze

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba za M23 zitangaza ko zakiriye neza inkuru y’uko u Rwanda na Uganda byashyize umukono ku masezerano yo gukemura amakimbirane byari bimaze imyaka ibiri bifitanye.

Inyeshyamba za M23 zinejejwe n’iyi ntambwe, zashyize intwaro hasi mu mwaka wa 2013 nyuma yo kuneshwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong, Monusco,… Bamwe bahungira muri Uganda abandi mu Rwanda.

Izi nyeshyamba kandi zishima uruhare igihugu cyazo (RDC) cyagize mu kungu ibi bihugu byo mu Karere. Amasezerano akaba yarashyiriweho umukono i Luanda muri Angola, ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019, nyuma y’inama yahuje abayobozi b’ibihugu bya Uganda, Rwanda, RDC na Angola.

Itangazo izi nyeshyamba zashyize hanze ku wa Kane tariki ya 22 Kanama 2019, rigashyirwaho umukono na Bertrand Bisimwa, ushinzwe ibikorwa bya politiki muri uyu mutwe, riragira riti “Umutwe wacu(M23) urushima uruhare rwiza rwagizwe n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gushaka umuti w’ibitahuzwagaho, itewe ishema no kuba muri Congo nshya”.

Yakomeje ashima igihugu cyabo ku bw’uru ruhare cyagize mu kunga ibi bihugu by’ibituranyi biciye mu nzira z’amahoro, ko bigaragaza inzira nzira ziganisha ku mahoro n’umutekano mu karere.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Politico.cd, ngo abahoze muri M23 ubu bahungiye mu Rwanda na Uganda, ni kenshi bagiye bashinja Leta icyuye igihe ya Joseph Kabila, kudashyira mu ngiyo ibyo basezeranye ubwo bashyiraga umukono ku masezerano, bakemera gushyira intwaro hasi.

Izi nyeshyamba zagerageje kongera gushaka kugaba ibitero muri Congo ziturutse ku butaka bwa Uganda ariko ingabo za Congo zihagarika ibitero zari zagabye. Aho Perezida Tshisekedi agiriye ku buyobozi, zikaba ziteze ko yazashyira mu bikorwa icyo zitangaza ko zarwaniraga.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *