M23 yagize icyo ivuga ku rupfu rw’abakozi 2 ba ONU biciwe muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 uvuga ko urupfu rw’abashakashatsi ba ONU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rutagize ingaru ku miryango yabo gusa ahubwo ko ari igitero cyagabwe ku Muryango w’Abibumbye muri rusange bityo ko hagomba gukora iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi .
M23 ivuga ko Umunyamerika, Michael Shary n’Umunya-Suwede Zaida Catalan bari barimo gukora ubushakashatsi ku ihohotera no guhonya uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Congo ndetse ko bari mu itsinda ry’impuguke bakaba baraburiwe irengero ku ya 12 Werurwe 2017 nyuma bakaza gusangwa bishwe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na M23 kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017 , umuyobozi wayo mu bya politiki, Bisiimwa Bertrand avuga ko Sharp na Catalan bigaga ku nkomoko y’amakimbirane n’umutekano muke muri Congo kugira ngo bifashe ku kugarura amahoro mu gihugu n’abagituye.
Ati’’ Ndashimangira nsaba ko abagize uruhare mu bwicanyi muri Kasai Central bagezwa imbere y’ubutabera
Bisiimwa akomeza avuga ko isano iri hagati y’ubwicanyi bwabereye i Beni n’ubwakorewe abashakashatsi ba ONU biteye agahinda ndetse biganisha ku mwirondora nyakuri w’abicanyi nk’uko bitangazwa na Chimpreports .
Uyu muyobozi kandi avuga ko izi mpuguke zishwe zakoranaga bya hafi n’ayabozi b’ingabo mu karere kugira ngo barebe icyakorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “ Bamwe mu basirikare bakuru bari bayoboye Rejiyo ya 8 y’ingabo za Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ubwo hicwaga inzirakarengane i Beni ndetse bari no mu nzego nkuru za gisirikare muri Kasai Central’’
Bisiimwa kandi akaba yasabye ONU gukora iperereza ryimbitse yifashishije ubuhamya bw’abahagarariye umujyi wa Kananga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo ku bijyanye n’uruhare rw’ingabo za Congo mu bwicanyi bukorerwa abaturage.
Mu cyumweru gishize nibwo Umuryango w’Abibumbye wavumbuye ibyobo rusanze birenga 12 byajugunywemo abantu ndetse unagaragza amashusho yerekana abasirikare ba Congo mu ntara 3 za Kassai barasa abaturage.
Tariki ya 29 Werurwe 2017 nibwo habonetse imirambo y’izi mpuguke za ONU nyuma yo kuburirwa irengero.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *