Umutwe wa M23 wemeje ko uherutse guhanura imwe muri drones z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4 Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyaguze mu Bushinwa mu mwaka ushize.
Ku itariki ya 8 Mutarama ni bwo hakwirakwiye amakuru avuga ko M23 yaba yahanuye drone ya FARDC, nyuma y’iminsi mike iyi ndege nto itangiye kugaba ibitero ku birindiro by’uriya mutwe ndetse no ku basivile.
Iyo drone ya CH-4 byavuzwe ko yahanuriwe i Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, aho yari yagiye kurasa M23.
Icyo gihe M23 ntiyigeze yemeza ayo makuru, gusa uruhande rwa Leta ya Kinshasa na rwo ntirwigeze ruyahakana.
Umuyobozi w’Ishami rya M23 rishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yanditse kuri X (Twitter) ye, yemeje ko iriya drones yahanuwe.
Yavuze ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bwanze burundu kujya mu biganiro na M23 ahubwo buhitamo inzira y’intambara, nyamara bwarasabwe kenshi n’abarimo ibihugu by’amahanga kujya mu mishyikirano.
Uyu muvugizi wa M23 yakomeje avuga ko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi kugira ngo ashyire mu bikorwa gahunda ye yo gushoza intambara, byabaye ngombwa ko agura drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4 mu Bushinwa ngo zimufashe gutsinsura uriya mutwe umaze umwaka n’amezi hafi arindwi warigaruriye ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ikibabaje ngo ni uko abaturage ari bo bakomeje kubigenderamo.
Kanyuka yamenyesheje Tshisekedi ko agomba kumenya ko “M23 yahanuye imwe muri drones ze eshatu” ndetse ko “ihuriro ry’Ingabo ze rigizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, imitwe y’inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi na SADC ko rikomeje gutsindwa.”
Mu bo uriya mutwe uvuga ko uhanganye na bo kandi harimo Ingabo za MONUSCO ushinja kohereza mu birindiro byazo drones z’ubutasi ziha amakuru ihuriro ry’Ingabo za Tshisekedi.
M23 yahaye gasopo ubu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye, inashimangira ko ibikorwa birimo gukomeza kuyishozaho intambara no kwica abasivile byatumye ifata “ingamba zikwiriye” zigamije kwirwanaho no kurinda abaturage.



One Response
M23 yahanuye drone ya CH-4 ya FARDC
M23 nibayirase nkabarasa hamas kuko iratuma abaturage bahashyirira kubera kubamuturage,nonese ishyinja leta kurasa mubasivile kdi arimo yihishya,ntiwareka umwanzi ukurwanya.