Umutwe wa M23 watangaje ko wahanuye drone ya kabiri y’intambara yo mu bwoko bwa CH-4 iri muri eshatu Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyari cyaraguze mu Bushinwa.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka.
Mu mezi make ashize ni bwo FARDC yatangiye kwifashisha ziriya drones z’intambara mu kugaba ibitero ku birindiro bya M23.
Uyu mutwe ushinja Igisirikare cya RDC kuba cyazifashishaga mu “kwica abaturage kibifashijwemo n’ibikoresho bya MONUSCO”, ubutumwa bwa Loni ushinja kwica amasezerano mpuzamahanga ndetse n’imyanzuro y’akanama gashinzwe umutekano ka Loni.
Drone ya CH-4 M23 yananuye yiyongereye ku yindi nka yo uyu mutwe wahanuye mu kwezi gushize.
Ibi bivuze ko FARDC isigaranye drone imwe muri eshatu yari yaraguze mu Bushinwa mu mwaka ushize wa 2023.



3 Responses
M23 yahanuye indi drone y’intambara ya FARDC
Ariko se izi drone nazo zakozwe na Barundi ko zihanurwa nkabo
M23 yahanuye indi drone y’intambara ya FARDC
Ese izo drone nazo zakozwe n’abarundi ko zisigaye zihanurwa nkabo😂
M23 yahanuye indi drone y’intambara ya FARDC
M23 irigaragaje ukwihagaze KISEKEDI nashake imishikirano. Ibitari nkibyo KISEKEDI arigushira abanyekongo mukaga.