Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wasabye imgabo z’iki gihugu ziri mu mujyi wa Goma gushyira hasi intwaro bitarenze amasaha 48 ari imbere.
Ni ubutumwa uyu mutwe watanze biciye mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.
Kuva ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama, ibice bitandukanye by’Umujyi wa Goma byagize ikibazo cy’ibura ry’amazi ndetse n’umuriro.
M23 mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa Gatandatu, yasabye inzego zose, amashami ndetse n’imiryango ifite mu nshingano guha abaturage amashanyarazi n’amazi gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bongere kubona serivisi z’ibanze.
Uyu mutwe kandi wasabye abafatanyabikorwa bawo bafite ubunararibonye mu by’amazi n’amashanyarazi kuwuha ubufasha bwo gukemura kiriya kibazo gikomeje gukomerera abaturage, kubera “imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Kinshasa”.
Usibye kuba Goma yugarijwe n’ibura ry’amazi n’umuriro, abatuye uyu mujyi banafite ubwoba bw’uko ibintu bishobora kuba bibi kubera imirwano ikomeje kuwusatira.
Goma kuri ubu isa n’iyahindutse indiri y’ibihumbi by’ingabo za Leta ya RDC n’abazifasha bayihungiyemo, nyuma yo kwirukanwa mu mujyi wa Sake.
M23 mu itangazo ryayo, yasabye izi ngabo kuba zavuye muri uriya mujyi utuwe n’abarenga miliyoni 2 bitarenze amasaha 48.
Iti: “AFC/M23 irasaba nanone Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri i Goma no mu nkengero zaho gushyira hasi intwaro bitarenze amasaha 48. Umujyi wa Goma ntukwiye gukoreshwa nk’ikibuga cy’imirwano, bityo umuryango wacu ntabwo uzihanganira na rimwe umutwe uwo ari wo wose ushyira abaturage b’abasivile mu makimbirane.”
M23 yamenyesheje Ingabo za FARDC ko izi neza imibabaro zifite, bityo ko intambara irwana igamije gushyira iherezo ku bwicanyi, itoteza, imvugo z’urwango, imiyoborere mibi, ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu n’umutekano muke byugarije Goma ndetse n’igihugu cyose.
Yunzemo iti: “Turasaba FARDC gufata inshingano n’ubutwari byo gushyira hasi intwaro, ndetse ikitandukanya n’abacanshuro, Ingabo z’u Burundi na FDLR; mu nyungu z’amahoro.”


