Umutwe witwaje intwaro wa M23 wagaragaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bwa EAC zatandukiriye inshingano zahawe muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023 yatangaje ko agace ka Mushaki uyu mutwe witwaje intwaro wari warasigiye ingabo z’u Burundi ngo zikagenzure, kuva kuri uyu wa 13 kari kugenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za RDC, Nyatura, FDLR na Mai Mai.
Bisimwa yagize ati: “Kuva ejo tariki ya 13 Gicurasi 2023, ihuriro rya FARDC n’inkeragutabara zayo za Nyatura na Mai Mai riri kugenzura byeruye agace ka Mushaki M23 yasigiye ingabo za EAC nka ‘zone tampon’. Ni ugutandukira gukomeye kw’ubushake n’imyanzuro ya EAC.”
Uyu muyobozi wa M23 mu rwego rwa politiki yavuze kandi ko abatuye muri Mushaki bamaze iminsi bahunga kubera ko bahohoterwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta, ntibahabwe uburinzi cyangwa ubundi bufasha.
Itangazo rya Bisimwa rirashimangira amakuru amaze iminsi aturuka muri Masisi, avuga ko ingabo z’u Burundi zemerera FARDC, Mai Mai, FDLR na Nyatura kwinjira mu bice zasigiwe na M23 ndetse harahwihwiswa imikoranire hagati y’impande zombi, hashingiwe ku bwumvikane bw’ubutegetsi bw’ibihugu byombi.
Aya makuru anasanishwa no kuba Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi ubwo yari mu nama ya SADC, aherutse kuvuga ko ingabo z’ibihugu byo muri EAC (Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) nta musaruro zatanze, ashimira iz’u Burundi gusa.
Ingabo z’u Burundi zigenzura Mushaki n’ibindi bice byari byarafashwe na M23 muri Masisi kuva muri Werurwe 2023. Zasabwaga kutagira uruhande na rumwe mu zihanganye ruhinjira ngo ruhagenzure.



