M23 iyobora Goma igiye gutangiza Irushanwa ry’Amahoro “Tournoi de la Paix”, riratangira ku cyumweru tariki ya 8 Kamena 2025, kuri Stade de l’Unité i Goma.
Ni irushanwa rigamije kwimakaza ubumwe n’amahoro, mu gihe abaturage ba Goma bakomeje gushimangira isura nshya y’umujyi wabo nyuma yo kubohorwa n’ingabo za AFC/M23.
Iri rushanwa rizamara iminsi umunani rikazahuza amakipe y’umupira w’amaguru akomeye yo mu karere ka Kivu agera ku munani.
Imikino y’umunsi wa mbere iteganyijwe ku cyumweru, tariki 8 Kamena aho saa Saba z’amanywa hagati ya DC Virunga na AS Kivu United ni mu gihe saa cyenda z’amanywa, AS Kabasha izakina na DC Espoir.
Imikino irakomeza kuwa Mbere, tariki 9 Kamena saa Saba z’amanywa: FC Mwangaza na FC Goma SP ni mu gihe saa cyenda z’amanywa: AS Dauphin Noir na FC Goal
Imikino ya 1/2 cy’irangiza iteganyijwe kuwa Gatatu no kuwa Kane, tariki 11 na 12 Kamena, mbere yo gukina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena.
Iri rushanwa rizasozwa ku Cyumweru tariki ya 15 Kamena saa cyenda z’amanywa hakinwa umukino wa nyuma, izaba ihanzwe amaso na benshi bitewe n’amakipe azagera ku mukino wa nyuma.
Uretse kuba ari amarushanwa y’umupira w’amaguru, Tournoi de la Paix ni igikorwa cyigamije kwimakaza indangagaciro z’ubwiyunge, ubufatanye, n’ubumwe mu baturage ba Goma, bahagurukiye kubaka amahoro arambye binyuze mu mikino n’umuco.
Imikino yose izabera kuri Stade de l’Unité, imwe mu bibuga bikomeye kandi bifite amateka i Goma. Abakunzi b’umupira w’amaguru barasabwa kuza kwitabira ari benshi, gushyigikira amakipe yabo, no kugaragaza ko siporo ishobora kuba umusemburo w’impinduka nziza muri rubanda.
Aya marushanwa yateguwe n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru bwashyizweho na M23 nyuma y’uko yigaruriye ako gace kuva muri Mutarama uyu mwaka.



One Response
muraho neza bwiza.com nakuntu mwajya mwandika inkuru bikajyana namafoto cg na za video ko mbizi muzi gucukumbura amakuru bikajya bijya munkuru mutwandikira zikaza zibifite byombi cg Wenda mukanya muduha amafoto. murakoze muzabidusuzumire rwose