Umutwe witwaje intwaro wa M23 wasabwe mu buryo buziguye kuva mu bice bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iherutse gufata, yashimye umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari baherutse guteranira i Nairobi muri Kenya.
Tariki ya 20 Kamena ni bwo aba bakuru b’ibihugu bigize EAC usibye Samia Suluhu Hassan wari uhagarariwe na Ambasaderi wa Tanzania muri Kenya, Dr. John Steven Simbachawene, banzuye ko imirwano muri RDC igomba guhagarara, impande zishyamiranye zikakajya mu mishyikirano.
Itangazo ry’imyanzuro y’iyi nama rigira riti: “Abakuru b’ibihugu basabye ko imirwano ihagarara, kurambika intwaro bigahita bitangira, birimo no kurekura uduce tuherutse gufatwa vuba. Mu kubikora, inzira ya politiki igomba gukomeza hagati y’impande zose kugira ngo Abanyekongo bumve batuje kandi batekanye, kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo.”
Ingingo ya 8 yaryo igaragaza ko bamaganye imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa n’Abanyekongo mu nzego zitandukanye, zikurura ibikorwa by’urugomo. Iti: “Abakuru b’ibihugu bahamije ko imvugo mbi, iz’urwango, gukangurira gukora jenoside n’izindi mvugo za politiki zikangurira urugomo, bigomba guhagarara kandi bikwiye gucibwa intege n’inzego zose, Abanyekongo bagakangurirwa gukorera hamwe kugira ngo umutekano w’uburasirazuba bwa RDC umuboneke, butere imbere.”
Uyu mwanzuro uri mu ngingo ya 8 ni wo M23 yashimye, igira iti: “Ubuyobozi bwa M23 burashimira abakuru b’ibihugu ku kuba bamaganye bikomeye bakanasaba ihagarikwa ry’imvugo z’urwango zose, imvugo mbi n’ubukangurambaga bwo gukora jenoside n’izindi mvugo za politiki zikangurira abantu gukora urugomo.”
M23 yakomeje iti: “Iyi ngengabitekerezo igomba gucibwa intege n’inzego zose, Abanyekongo bagakangurirwa gukorera hamwe kugira ngo akarere kabone umutekano.”
Uyu mutwe witwaje intwaro Leta ya RDC yita uw’iterabwoba, wibukije ko hari abasivili n’abasirikare bo muri iki gihugu bakomeje gukwirakwiza imvugo zituma bamwe bakorerwa urugomo, abandi bakicwa, bazira amasura yabo cyangwa ubwoko.
BBC Gahuza yabajije Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, niba biteguye kuva muri Bunagana no mu bindi birindiro bafashe nk’uko babisabwe n’abakuru b’ibihugu ba EAC, asubiza ko batiteguye kuva mbere yo kugirana ibiganiro na Leta ya RDC.
Uyu mutwe umaze iminsi 9 ufashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa RDC na Uganda, wemeza ko inzira y’imishyikirano ari yo yatuma uburasirazuba bw’igihugu bwongera kubona amahoro n’umutekano, kandi ko Abanyekongo bari barahunze uyu mujyi bari gutahuka guhera ku wa 20 Kamena.



2 Responses
M23 yategetswe kuva mu bice yafashe yashimye umwanzuro umwe wafatiwe i Nairobi
Muraho nshuti bavandimwe bana bimasisi leta yacu yacongo ibi byose niyo ibizana intambara zidashira zivangura amoka twebwe abatutsi turangwa murikigihugu knd tur’abakongomani ibyacu biraribwa amahanga yadufashije koko
M23 yategetswe kuva mu bice yafashe yashimye umwanzuro umwe wafatiwe i Nairobi
Muraho nshuti bavandimwe bana bimasisi leta yacu yacongo ibi byose niyo ibizana intambara zidashira zivangura amoka twebwe abatutsi turangwa murikigihugu knd tur’abakongomani ibyacu biraribwa amahanga yadufashije koko