Umutwe wa M23 watangaje ko ufite gahunda yo kwigarurira Umujyi wa Sake, mu rwego rwo ‘kubohora’ abawutuyemo basumbirijwe n’ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize imirwano ikomeye ikomeje kujya mbere hafi y’uriya mujyi wo muri Teritwari ya Masisi, by’umwihariko mu misozi iwukikije.
FARDC ibifashijwemo na FDLR, aba-Wazalendo, abacancuro b’abanyaburayi, Ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC bamaze igihe bifashisha imbunda ziremereye ndetse n’indege z’intambara mu kubuza M23 kwigarurira Sake isanzwe ifatwa nk’amarembo yinjira mu mujyi wa Goma.
Urusaku rw’imbunda ziremereye rwongeye kumvikana hafi y’uyu mujyi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ndetse hari n’amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 baba bawugaragayemo.
Umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye, yavuze ko M23 itari muri “gahunda yo kwigarurira ibice bya RDC”, ko ahubwo irajwe ishinga no kurinda abaturage bibasirwa n’ihuriro ry’Ingabo za Felix Tshisekedi”.
Yavuze ko ibitero izo ngabo zigaba ku basivile biha M23 inshingano zo kujya”gucecekesha imbunda z’imizinga, za drone n’ibifaru by’intambara biri kurasa ubutitsa abaturage”, ku buryo bamwe bibica abandi bakava mu byabo.
Yunzemo ati: “Turasaba abavandimwe bacu b’i Sake gukomeza gutuza ndetse no gukomeza ibikorwa byabo. M23 igiye kuza kubabohora ndetse no kubarinda iyo mizinga iremereye, za drones ndetse n’ibifaru biri gukomeza kwica abagore, abana ndetse n’abasaza ku manywa y’ihangu.


