Umutwe witwaje intwaro wa M23 wateguje ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zigiye kwiyunga n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC n’imitwe irimo FDLR mu kuwugabaho ibitero.
Iyi nteguza igaragara mu itangazo Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, aho agira ati: “Twamenye ko MONUSCO iri kwitegura kwifatanya n’ihuriro rya FARDC, FDLR n’imitwe ya Mai Mai, ku mugambi wo gukomeza intambara.”
Kanyuka avuga ko MONUSCO niyinjira muri iyi mirwano izirengera ingaruka “z’ibikorwa bibi” by’ihuriro rya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR igizwe n’abarimo abasize bakoreye Abatutsi jenoside mu 1994, bakanakorera ibindi byaha muri RDC.
M23 yasabye MONUSCO kwigira ku hahise, kuko ngo imaze imyaka hafi 23 ku butaka bwa RDC, yakoze ibishoboka kugira ngo impande zishyamiranye zumvikane, haboneke amahoro arambye, ariko kugeza ubu bikaba bisa n’ibyananiranye.
Uyu mutwe witwaje intwaro Leta ya RDC yita uw’iterabwoba, uvuga ko utifuza imirwano, ahubwo ushaka kujya mu biganiro by’amahoro nk’uko byasabwe n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga.


