GridArt_20251025_162708524

M23 yemeje ko yafashe ‘Tokyo’ wa FDLR wari waramaze abanya-Masisi

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko wamaze gufata Yoweri uzwi nka Tokyo, umurwanyi mukuru w’umutwe wa FDLR wari umaze igihe kinini akorera ubwicanyi abanye-Congo bo muri Teritwari ya Masisi.

Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wo ku ruhande rwa M23, Ngarambe Manzi Willy, yatangaje ko Tokyo ukomoka ahitwa i Kivuye mu burengerazuba bw’u Rwanda yafatiwe n’ingabo za M23 mu gace ka Muzimu, muri Masisi.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Undi murwanyi ruharwa yafashwe, biba igihombo gikomeye kuri Kinshasa. Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR uzwi nka Tokyo (izina rye nyakuri ni Yoweri ukomoka i Kivuye mu burengerazuba bw’u Rwanda) yafatiwe n’ingabo za M23 mu gace kitwa Muzimu muri Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Ingabo za M23 ziyobowe na Colonel Nsabimana Sam zeretse abaturage uriya murwanyi.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga abanya-Masisi bumvikana bavuga ko Tokyo yari amaze kwica abantu benshi, ndetse hari abayumvikanamo bavuga ko bibaye byiza na we yakwicwa.

Visi-Guverineri Ngarambe asobanura Tokyo nk’umugabo warangwaga n’ubugome bukomeye, cyo kimwe n’abandi barimoJean-Marie wo mu mutwe wa Nyatura, Tiger na Ignace Dunia.

Yavuze ko Tokyo “yagize uruhare mu bikorwa biteye ubwoba nko gufata ku ngufu, ubwicanyi no gutwika ingo [z’Abatutsi] zitabarika”, ashimangira ko ifatwa rye ari “igihombo gikomeye ku buyobozi bwa FDLR”.

Nyuma yo gufata Tokyo, AFC/M23 yaburiye FDLR n’indi mitwe iri mu duce igenzura ko nta mahirwe igifite, ishimangira ko kurinda abaturage b’abasivile ari cyo kintu ishyize imbere kurusha ibindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *