M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa M23 uremeza ko wavumbuye amayeri ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, ziri gukoresha mu mirwano ibera muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo rigenewe Abanyekongo n’amahanga ryasohowe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Maj. Willy Ngoma, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2022, yavuze ko basanze FARDC iri kurasira hafi y’ahantu hahurira abaturage benshi, ku buryo byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Itsinda rya M23/ARC rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryakoze ubugenzuzi ku buryo bugize icyaha FARDC n’inshuti zabo bari kwifashisha ku rugamba. Intwaro ziremereye zishyigikirwa zikanarasirwa hafi y’amashuri, ku nsengero, ahahurira abantu benshi: ku bitaro, kuri sitasiyo za radiyo, ahasengerwa, ku masoko, ku mahoteli, ku bibuga by’imikino n’ahandi.”

Iri tsinda ngo ryasanze imbunda ziremereye n’ibifaru byarashyizwe kandi birasirwa ku ishuri ribanza rya Nzirimwe, muri metero zigera kuri 19 ugana ku bitaro bya Ntamugenga; aho abaturage bahungiye, no muri metero 21 ugana kuri kiliziya yaho.

Muri Ntamugenga kandi, M23 irashinja FARDC gushyira ibifaru n’imbunda za BM no kubirasira muri metero 30 ugana ku icumbi ry’ababikira n’ibigega by’amazi abaturage baho bavoma.

Muri Rwankuba, M23 ivuga ko FARDC yashyigikiye intwaro ziremereye muri metero 35 ugana ku bitaro bikuru byaho no mu nkengero y’inyubako yo kuraramo (dortoir) izwi nka DORME.

Mu gace ka Rangira, M23 irashinja FARDC gushyigikira imbunda ziremereye no kuzirasira ku ishuri ribanza rya Mbigo n’irya Kibanda.

Yatanze ingero z’ahandi harimo muri Rubare, ahari amacumbi y’ababikira na hoteli ya Surplombat Kirwa, muri Rutshuru hari ishuri ribanza rya Kabemba, Radio Colomb FM na sitasiyo nto y’igitangazamakuru cy’igihugu, RTNC.

Uyu mutwe witwaje intwaro usobanura ko gushyira intwaro no kuzirasira ahahurira abantu benshi bishobora kubahungabanya, bamwe bakagira ihahamuka, ntibasubire no mu ngo zabo. Usaba FARDC kuzirasira ahadatuwe.

N’ubwo M23 byo itabivuzeho, bigaragara ko gushyigikira no kurasira imbunda nini hafi y’ibikorwaremezo bihuriramo abantu benshi bwaba uburyo igisirikare cyakoresha mu rwego rwo kwikingira kuraswaho.

Gushyigikira cyangwa kurasira imbunda nk’izi ahahurira abantu benshi cyangwa kuharasa ni ibyaha by’intambara.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano
    Mwe mura kora montage muka beshya gusa wow’uri mu rwanda watangaz’ibyi rwanda twe turi muri terrain sigaho

  2. M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano
    Mwe mura kora montage muka beshya gusa wow’uri mu rwanda watangaz’ibyi rwanda twe turi muri terrain sigaho

  3. M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano
    Nyimba ibyo M23 uvuga ari ukuri bigragara ko igisirikare ca congo cananiwe nibemere batsinzwe Kagame yabahagurukiye igihugu arakibanyaga yagerageje iburundi biramuta kuwamazi akoresheje Red Tabara ingabo zuburundi zaramweretse ko zidafyina zaciye mubintu byinshi byintambara ntanindwi bagwanye na Red Tabara none rero yagiye ikongo naho niho yabonye rwitaha ibyabasoda ba congo bariko bakora umenga bariko bayayata wapi igisoda ca congo nifeke ntakintu ninduru gusa nimisuzi arihenda kagame agaruke iwacu Red Tabara iwacu iburundi tubavugutire umuti congo ntakintu nibaraba nabi nigihugu barakinanyaga btwarwe numunyamahanga

    1. M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano
      Uravugana ubwenge buke wambonerakunya we!
      Icyo gisirikari cyanyu urata cyatabawe kenshi na RDF muri Centre Africa igihe aba rebelles babaga bazicanyeho umuriro.
      Izo ngabo zanyu muri Somalia bari kuzikubita amatama yombi nk’agahinja bafatiye amaboko mumugongo.
      Izo ngabo zanyu hariya Mabayi zacanyweho umuriro hapfamo benshi,ariko igitangaje nubu ntimuramenya icyazikubise!
      None wowe uracibwamo urata izo ngabo mubuhe buryo ko ubanza zirutwa n’aba scouts?????????????????

    2. M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano
      Uravugana ubwenge buke wambonerakunya we!
      Icyo gisirikari cyanyu urata cyatabawe kenshi na RDF muri Centre Africa igihe aba rebelles babaga bazicanyeho umuriro.
      Izo ngabo zanyu muri Somalia bari kuzikubita amatama yombi nk’agahinja bafatiye amaboko mumugongo.
      Izo ngabo zanyu hariya Mabayi zacanyweho umuriro hapfamo benshi,ariko igitangaje nubu ntimuramenya icyazikubise!
      None wowe uracibwamo urata izo ngabo mubuhe buryo ko ubanza zirutwa n’aba scouts?????????????????

  4. M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano
    Nyimba ibyo M23 uvuga ari ukuri bigragara ko igisirikare ca congo cananiwe nibemere batsinzwe Kagame yabahagurukiye igihugu arakibanyaga yagerageje iburundi biramuta kuwamazi akoresheje Red Tabara ingabo zuburundi zaramweretse ko zidafyina zaciye mubintu byinshi byintambara ntanindwi bagwanye na Red Tabara none rero yagiye ikongo naho niho yabonye rwitaha ibyabasoda ba congo bariko bakora umenga bariko bayayata wapi igisoda ca congo nifeke ntakintu ninduru gusa nimisuzi arihenda kagame agaruke iwacu Red Tabara iwacu iburundi tubavugutire umuti congo ntakintu nibaraba nabi nigihugu barakinanyaga btwarwe numunyamahanga

  5. M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano
    ariko kucyi tutarumva muvuga nabi m23 mwarangiza ngo nimurikumwe nayo

  6. M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano
    ariko kucyi tutarumva muvuga nabi m23 mwarangiza ngo nimurikumwe nayo

  7. M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano
    Nikki mumbutu yavu muricongo mwibuke mkemure ibibazo byanyu cyangwa nkubwire ababirigi basubire mumipaka muduhe ubuka n,abanyamurenge niba ataribyo yesu nagaruka niwe bizarangizwa ibazo byanyu pe!!!

  8. M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano
    Nikki mumbutu yavu muricongo mwibuke mkemure ibibazo byanyu cyangwa nkubwire ababirigi basubire mumipaka muduhe ubuka n,abanyamurenge niba ataribyo yesu nagaruka niwe bizarangizwa ibazo byanyu pe!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *