M23 yerekanye ko Leta ya RDC yateye utwatsi ubusabe bw’amahanga

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwateye utwatsi ubusabe bw’amahanga bwo kujya mu biganiro by’amahoro.

Bigaragara mu itangazo ryo ku wa 14 Ukwakira 2022 ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, rivuga ku magambo aherutse gutangazwa n’intumwa ya Perezida wa RDC, Prof. Serge Tshibangu.

Prof. Tshibangu uhagararira Perezida wa RDC mu mishyikirano hagati ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro, mu kiganiro yagiriye kuri Radio Okapi tariki ya 13, yabajijwe niba bakwemera imishyikirano na M23, asubiza ko bitashoboka kuko ari umutwe w’iterabwoba.

Muri iki kiganiro, Prof. Tshibangu yagize ati: “M23 guverinoma yemeza ko ari umutwe w’iterabwoba yagaragaje imbaraga z’igisirikare kurusha FARDC n’ingabo z’akarere z’ibihugu bya Afurika yo mu burasirazuba ziri muri gahunda yo koherezwa mu burasirazuba bwa RDC. Nta biganiro na M23.”

Kanyuka nyuma yo kumva amagambo ya Tshibangu, yagize ati: “Ubuyobozi bwa M23 bwakurikiranye, mu nyungu zabwo, amagambo ateye ubwoba kandi ababaje y’intumwa yihariye ya Perezida wa RDC, Bwana Serge Tshibangu muri gahunda ya Radio Okapi yitwa ‘Ikiganiro mu Banyekongo’ aho yavuze ati ‘nta biganiro bizabaho hagati ya Leta n’umutwe wa M23’.”

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki yasobanuye ko aya magambo yerekana ko Leta ya RDC yanze inama y’imishyikirano yagiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ndetse n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Yagize ati: “Guverinoma ya RDC yongeye kugaragariza Isi ko yanze ikomeje imishyikirano, itera utwatsi uruhare rw’umuryango wacu mu gushaka mu mahoro umuti w’amakimbirane.”

M23 yirukanwe mu mishyikirano y’i Nairobi Leta ya RDC yagiranye n’imitwe yitwaje intwaro muri Mata 222 bitewe n’imirwano hagati y’impande zombi yari yubuye. Uyu mutwe usobanura ko Tshibangu ari we uri inyuma y’iki cyemezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *