Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye Lieutenant Colonel Assani Kimonkola Adrien wari komanda wungirije wa batayo y’ingabo zishinzwe ibikorwa byihariye ya 213, Burigade ya 21 mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Lt Col. Assani yerekanwe hamwe n’abandi basirikare 7 b’ingabo za RDC ndetse n’umupolisi, barimo abafashwe ndetse n’abiyunze na M23. Ni igikorwa cyari kiyobowe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma ndetse na Colonel witwa Alfred.
Aba basirikare bakoreraga muri batayo zitandukanye barimo abafite amapeti kuva ku rwego rwa Corporal kugera ku ya Lieutenant wa kabiri nka Ss Lt Bahati Jules, Cpl Bizimana Cedric Tshiketo n’abandi…
Abazwa iby’ifatwa rye, Lt Col. Assani yagize ati: “Ndi Lieutenant Colonel Assani Kimononkola Adrien, ndi komanda wa kabiri wa batayo yihariye ishinzwe ubutabazi bwihuza ya 213 muri Burigade ya 21, nshinzwe ibikorwa byihariye n’ubutasi. Mbese nafatiwe i Kibumba tariki ya 20 Ugushyingo.”
Imbere y’abarwanyi ba M23, Lt Col. Assani yatangaje ko kuva yagera mu maboko yabo, yasanze bubahiriza amategeko agenga intambara. Ati: “Kuva nagera hano, birashoboka ko hari ibishinjwa uyu mutwe ariko nasanze ugerageza kubahiriza uburenganzira bw’amakimbirane yifashisha intwaro.”
Lt Col. yavuze ko mu maboko ya M23, arinzwe kandi nta kibazo afite, abajijwe niba ingabo za Leta ya RDC zikorana n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, arabyemeza. Ati: “Harimo imikoranire n’irimo FDLR mu bijyanye n’amakuru, ubutasi na zimwe muri operasiyo.”

Ss Lt Bahati we yatangaje ko yishyikirije M23 bitewe n’ibikorwa by’ingabo za Leta ya RDC zizwi nka FARDC yemeza ko ari bibi. Ati: “Kubona ingabo za Leta nka FARDC zifatanya n’imitwe nka FDLR na Mai Mai, babaha intwaro, barica abantu, bakabeshyera M23.”
Uyu musirikare avuga ko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi, akaba ababazwa no kuba we na bagenzi be bitwa Abanyarwanda. Ngo yavuye muri FARDC kuko yanze kuguma mu gisirikare gikora nabi kandi kirimo akavuyo. Abona hari bagenzi be benshi bashatse kwiyunga na M23 ariko bakabura uburyo.
Hari abandi basirikare bafashwe na M23 ndetse n’abiyunze na yo barimo Colonel Maheshe Byamungu Bernard. Bimaze iminsi bihwihwiswa ko General John Numbi wayoboye Polisi ya RDC na we yaba ari muri uyu mutwe.




2 Responses
M23 yerekanye Lieutenant Colonel Assani iherutse gufata
Ndabashuhuje mabazanti nikuki ubwoko bwishi budashaka kubana nabantu bavuga ururimi gwikinyarwanda Niki gituma ivaguramoko muri congo ridashira ? Ndabona tribalisme yarafashe indindera nigute abantu bavugako bafite ubwenge ariko abantu bakichana bareba ninde ukwiye kwichwa ninde udakwiye kubaho ?
M23 yerekanye Lieutenant Colonel Assani iherutse gufata
Ndabashuhuje mabazanti nikuki ubwoko bwishi budashaka kubana nabantu bavuga ururimi gwikinyarwanda Niki gituma ivaguramoko muri congo ridashira ? Ndabona tribalisme yarafashe indindera nigute abantu bavugako bafite ubwenge ariko abantu bakichana bareba ninde ukwiye kwichwa ninde udakwiye kubaho ?